Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko abantu umunani ari bo bamaze kwitaba Imana; nyuma y’imvururu zahuje Ingabo za Loni ziri muri Congo (MONUSCO) n’abaturage bo muri Teritwari ya Nyiragongo.
Umuvugizi w’ibikorwa bya Gisirikare byiswe Sokola II, Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko abantu umunani ari bo bishwe na MONUSCO na ho 28 barakomereka.
Ni MONUSCO yari yasohoye itangazo ivuga ko “yababajwe n’urupfu rw’abigaragambya batatu ubwo bagabaga igitero gikomeye ku modoka zayo kuri uyu wa Kabiri, ahagana mu masaha y’umugoroba.”
Ubu butumwa bwavuze ko izo modoka zagabweho igitero ubwo Ingabo ziburimo zari ziherekejwe n’iza Congo Kinshasa (FARDC) ziturutse mu butumwa mu gace ka Kiwandja zerekeza i Goma.
Izo ngabo ubwo zari zigeze hafi y’ahitwa Munigi ni bwo “zagabweho igitero n’abigaragambya bari bashyize za bariyeri mu muhanda bifashishishije amabuye manini”, ibyatumye imodoka zari zirimo biba ngombwa ko zihagarara.
Itangazo rya MONUSCO ryavugaga ko “Nyuma y’aho abari bagabye igitero batwitse amakamyo ane yari agize imodoka za MONUSCO mbere yo kwiba imizigo yari yikoreye. Abantu batatu ku bw’amagirwe make batakarije ubuzima muri iryo hangana, ubwo abasirikare bari mu butumwa na MONUSCO barimo bagerageza kurinda imodoka.”
Abanye-Congo kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize bari mu myigaragambyo ikomeye bamagana Ingabo za MONUSCO ndetse n’iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri mu gihugu cyabo, bakazishinja kutagira icyo zikora mu guhagarika umutwe wa M23.
Uyu mutwe kugeza ubu uracyarimo kwigarurira ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse ziracyakomeje imirwano n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC).
MONUSCO yavuze ko nyuma ya ziriya mvururu hagomba gukorwa iperereza rizagaragaraza intandaro ya ziriya mfu.
Ni mu gihe kandi intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Congo Kinshasa akanaba umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, yihanganishije imiryango y’abapfiriye muri ziriya mvururu.


