Umucamanza Masanche yavuze ko ibiri kuba ku Banyarwanda umunani bari kwirukanwa muri Niger

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza w’urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, Joseph E. Chiondo Masanche, yategetse ko Abanyarwanda umunani baheruka kwirukanwa na Niger basubizwa ku kicaro cy’uru rwego i Arusha muri Tanzania, gusa ku bwe, ibi bishobora kwitwa uguhonyora uburenganzira bwa muntu.

Mu nyandiko y’icyemezo cye, umucamanza Chiondo Masanche yise iki kibazo ‘akaga’, yongeraho ko Niger yishe amasezerano yagiranye na ONU ubwo yemeraga kwakira abo bantu.

Umucamanza Chiondo Masanche yavuze ko “ibyabonekaga nk’icyemezo cyishimiwe n’uru rwego na leta ya Niger – ubu cyahindutse ibishobora kuba ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu.”

Aba Banyarwanda ni: Abo ni; Francois-Xavier Nzuwonemeye, Prosper Mugiraneza, Anatole Nsengiyumva, Protais Zigiranyirazo, Alphonse Nteziryayo, Andre Ntagerura, Tharcisse Muvunyi, na Innocent Sagahutu.

M Gushyingo 2021 mu kanama k’umutekano ka ONU, leta ya Niger yemeye kwakira abo bagabo, gusa hashize ibyumweru bibiri ihita isohora inyandiko ibategeka kuva ku butaka bwayo mu minsi irindwi “ku mpamvu za diplomasi”.

Leta ya Niger yavuze ko yafashe icyo cyemezo kubera impungenge zerekanywe na leta y’u Rwanda ku kuba kw’abo bantu ku butaka bwa Niger.

Abo bagabo bavuze ko bambuwe ibyangombwa byabo kandi bagafungirwa mu nzu, mu gihe bari bategereje kugira ahandi berekeza.

Mu cyumweru gishize umunsi umwe mbere y’uko igihe ntarengwa bari bahawe na Niger kirangira, Innocent Sagahutu yabwiye BBC Gahuzamiryango ko “batazi aho bazerekeza”.

Mu kwisubiraho ikirukana abo bantu, umucamanza Chiondo Masanche yavuze ko Niger yishe ingingo z’ubwumvikane yari yemeye, igafata umwanzuro yonyine itamenyesheje ruriya rwego.

Uru rwego nirwo rufata mu nshingano abarangije ibihano byabo kugeza babonye ibihugu baturamo.

Inkuru bijyanye: https://bwiza.com/?Ba-Banyarwanda-8-birukanwe-burundu-ku-butaka-bwa-Niger-bagomba-gusubizwa-i ( Ba Banyarwanda 8 birukanwe burundu ku butaka bwa Niger, bagomba gusubizwa i Arusha).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *