Umucamanza wagombaga guca urubanza rwa Gen. Tumukunde yabuze

Sangiza iyi nkuru

Urubanza Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde aregwamo na Leta ya Uganda ibyaha byo gutunga intwaro n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko, rwasubitswe kubera ko umucamanza wagombaga kuruca yabuze.

Urubanza rw’uyu wahoze ari Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu muri Uganda, rwari ruteganyijwe kuri uyu wa 30 Werurwe, gusa ruza kwimurwa kubera ko Valerian Tuhimbise wagombaga kuruca atabonetse.

Icyorezo cya Virusi ya Corona ni cyo cyatumye abacamanza bataboneka, nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Gen. Tumukunde ashinjwa ibyaha bine birimo gutunga intwaro n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni ibyaha ashinjwa, nyuma y’uko ubwo yatabwaga muri yombi ku wa 13 Werurwe 2020 afatiwe ku biro bye biri ahitwa Impala muri Kampala. Icyo gihe yafatanwe imbunda ebyiri harimo imwe yo mu bwoko bwa AK47 na Pisitori.

Akurikiranweho kandi gutunga amasasu nta burenganzira abifitiye, cyakora cyo we ahakana ibyo ashinjwa byose.

Hejuru y’ibyo, Gen. Tumukunde akurikiranweho icyaha cy’ubugambanyi, aho ashinjwa guhamagarira Leta y’u Rwanda kumufasha guhirika ubutegetsi bwa Uganda, bijyanye n’icyifuzo yagaragaje cyo kwiyamamariza kuyobora Uganda mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2021.

Kuri uyu wa mbere umushinjacyaha wa Leta ya Uganda, Patricia Cingtho yatangaje ko Polisi ya Uganda igikora iperereza kuri Tumukunde.

Gen. Tumukunde ntabwo yagaragaye imbere y’urukiko imbonankubone kuko hakoreshejwe uburyo bw’iyakure hifashishijwe videwo (Video Conference).

Umucamanza yanzuye ko Tumukunde akomeza gucungirwa muri gereza ya Luzira, kugeza ku wa 14 Mata ari na wo munsi hazanzurwa niba agomba gutanga ingwate agafungurwa nk’uko yabisabye.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umucamanza wagombaga guca urubanza rwa Gen. Tumukunde yabuze
    Njya nibaza izina Tumukunde nirinyarwanda? Niragande ? Cg nirirundi? Ubisobanukiwe yansobanurira kuko no miri karagwe ya Tanzania maze kuhabona abitwa uko Kandi nta nisano bafite muribyo bihugu yewe nahantu muri Kenya bita Kerico naho nahamenyaniye nundi Kandi Ari umunyakenya. Ikindi nasabaga nubusobanuro bw’izina Jonson. Murakoze

  2. Umucamanza wagombaga guca urubanza rwa Gen. Tumukunde yabuze
    Njya nibaza izina Tumukunde nirinyarwanda? Niragande ? Cg nirirundi? Ubisobanukiwe yansobanurira kuko no miri karagwe ya Tanzania maze kuhabona abitwa uko Kandi nta nisano bafite muribyo bihugu yewe nahantu muri Kenya bita Kerico naho nahamenyaniye nundi Kandi Ari umunyakenya. Ikindi nasabaga nubusobanuro bw’izina Jonson. Murakoze

  3. Umucamanza wagombaga guca urubanza rwa Gen. Tumukunde yabuze
    Africa yabaye umucakara w’ibihe umuntu azire ko yavuze ko aziyamamaza? bakwiye kumenya ko abantu bafite uburenganzira bungana kugihugu cyabo ,bakajya basimburana neza mumahoro bakareka kwicana.

  4. Umucamanza wagombaga guca urubanza rwa Gen. Tumukunde yabuze
    Africa yabaye umucakara w’ibihe umuntu azire ko yavuze ko aziyamamaza? bakwiye kumenya ko abantu bafite uburenganzira bungana kugihugu cyabo ,bakajya basimburana neza mumahoro bakareka kwicana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *