Ibisubizo by’ibyavuye mu kizamini cyo kwa muganga ku rupfu rw’Umucamanza Raphaël Yanyi wari uyoboye urubanza ruregwamo Umukongomani Vital Kamerhe na bagenzi be, byagaragaje ko yapfuye arozwe nk’uko byemejwe n’abaganga.
Ku wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi, ni bwo Raphaël Yanyi wari umucamanza mu rukiko rw’ikirenga rwa Gombe yitabye Imana aguye mu bitaro bya Ngamba i Kinshasa azize urupfu rutunguranye.
Byabanje kuvugwa ko ashobora kuba yazize indwara y’umutima mbere y’uko ubutabera bwo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo busaba ko hakorwa ibizamini by’ubuzima ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwe.
Raporo y’ibizamini byo kwa muganga yashyizwe ahagaragara ku cyumweru, igaragaza ko bishoboka cyane ko Me Yanyi “yarozwe”.
Ntihatangajwe ubwoko bw’amarozi uriya mucamanza yariye, yemwe n’abamuroze ntibaramenyekana, gusa ibitangazamakuru byo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bivuga ko hakomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane abamwivuganye.
Me Raphael Yanyi yitabye Imana, mu gihe ari we wari uyoboye urubanza ruregwamo Vital Kamerhe na bagenzi be. Vital Kamerhe uyu yahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Felix Antoine Tshisekedi. Kamerhe n’abandi bantu batandukanye bashinjwa kunyereza amafaranga abarirwa muri miliyoni 50 z’amadorali ya Amerika yari agenewe gahunda yihutirwa y’iminsi 100 ya Perezida Tshisekedi .


