Abacuruzi baherutse kwinjiza mu Rwanda umuceri utujuje ubuziranenge , bashobora gucibwa miliyoni zigera uri miliyoni 12 frw hanyuma umuceri wo usubizwe iyo wavanywe cyangwa wangizwe.
Byatangajwe na Komiseri ushinzwe Gasutamo mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Mwumvaneza Félicien.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Werurwe 2024, ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cyibanze ku buziranenge bw’umuceri uturuka hanze, Komiseri yavuze ko ibahano biremereye bizahabwa buri wese winjiza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Taliki 15 Werurwe 2024, ni bwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) n’Ikigo gishinzwe gusuzuma Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA), byahagaritse igurishwa rya toni zigera kuri 720 z’umuceri wavuye mu mahanga.
Ni nyuma y’uko byagaragaye ko warimo urimo impeke nyinshi zimenetse kandi udakwiriye kuribwa n’abantu.Ibi ngo bitandukanye n’uburyo wari wamamajwemo.
Bwana Mwumvaneza Félicien, yavuze ko iki kigo cyatangiye gukora iperereza nyuma yo kubona umuceri uturuka mu bindi bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba wiyongera.
Uyu muceri ngo uzasubizwa aho wavanwe cyangwa wangizwe nk’uko byatangajwe na Komiseri Mwumvaneza.
Ati “Uko mbyumva, ni uko wa muntu wazanye umuceri azi ko ari Grade 1, tugasanga ari Grade 3, bivuze ko na we ashobora kuba yarabeshywe. Uwatumije umuceri niba yaramuhaye uwo atashakaga, ashobora kuwusubizayo akaguranirwa.’’


