Depite Willy Mishiki uri mu bahawe kuyobora abarwanyi b’inyeshyamba za Wazalendo, yatangaje ko mu minsi 18 iri imbere izo nyeshyamba zigomba kuba zisubije Umujyi wa Uvira, hanyuma intambara ibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikerekezwa mu Rwanda.
Uyu mudepite uhagarariye Teritwari ya Walikale akabarizwa mu ihuriro Union Sacreé Pour la Nation riyoboye RDC, yatangaje iby’uwo mugambi ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025.
Mu mashusho ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yumvikanye agira ati: “Uyu munsi turi imitwe 250. Ibaze buri mutwe utanze abagabo 50 bari ‘serieux’ murumva twaba tungana gute? Operasiyo y’uyu munsi ni ukwerekeza intambara yo muri Congo mu Rwanda. Iyo ni yo misiyo ya mbere. Uyu munsi turi ku wa Gatandatu, twavuga ko mu minsi 18 iri imbere tugomba kwisubiza Uvira, hanyuma tugasubiza intambara iyo yaturutse.”
Mishiki yavuze ko uwo ari umukoro w’abanye-Congo, ndetse ko badakeneye ubufasha bw’uwo ari we wese, yaba Abanyamerika cyangwa Abashinwa, mbere yo kungamo ati: “Gahunda yacu nitarogowa, tuzaba turi mu Rwanda mu gihe kitageze ku byumweru bitatu.”
Uyu mugabo yavuze ko nibagera mu Rwanda, Abanyarwanda bari muri Uvira, Lubero, Masisi na Goma “nta yandi mahitamo bazagira usibye gutahuka iwabo.”
Uyu kandi yasabye Perezida Félix Antoine Tshisekedi akanaba “Umugaba w’Ikirenga wa Wazalendo” kubaherekeza mu rugendo bateganya gutangira.



4 Responses
hahahhaha, ahuka abandi uri guhembwa, Goma uzi iminsi muyimazemo mubitekerezo
Hahaha! Quartier yabananiye kuyisubiza ngo mugiye gufata igihugu? Nimubasha no gufata umudugudu wo mu Rwanda muzawujyane. Muri guhagurutsa indege na drones mukica inzirakarengane z’abanyamurenge ngo muje kwataka full military! Renga renga nkumene.
Muri kwikina abanyarwanda turadadiye ntaho muzamenera
EH! IBAZE! HARYA MWEN’ ABA NABO BABA BARAVUCYIY’ 9 NK’ ABANDI??!! ARRHE! ABO BAZAREND’ AZABAZAN’ ABAHETSE KU MUGONG’ ALIKO??!! INJIJI NGO MUTAHE …