Bwiza

Umugabo wa Nyambo yatanze gasopo ku mugore we

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 6 Ukwakira 2026 saa 19:20
Iminota 2 yo gusoma
Umugabo wa Nyambo yatanze gasopo ku mugore we

1312516

Richard Uwiragiye, umugabo wa Nyambo Jesca, yasabye abantu bakomeje kunenga no kwibasira umugore we ku mbuga nkoranyambaga kubihagarika, avuga ko ubuzima bw’urugo rwabo butagomba gucibwa urubanza n’abantu bataburimo.

Richard yabyanditse nyuma y’ibiganiro byinshi byadutse ku mbuga nkoranyambaga bikurikiye kuba Titi Brown yaraguze imodoka nshya. Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bongeye kuvuga ku mubano wa Titi Brown na Nyambo wahoze ari umukunzi we, bamwe bavuga ko Nyambo ashobora kuzicuza icyemezo yafashe cyo gutandukana na we.

Mu butumwa burebure Richard yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yanenze cyane abagerageza guhanurira umugore we ko azicuza, avuga ko nta muntu ukwiye kwishyiriraho kumenya ibizaba mu buzima bw’undi.

Richard yagize ati: “Umugore wanjye mwamukuye muri utwo dutiku twanyu. Nabonye harimo abavuga ngo umugore wanjye azicuza. Azicuza iki? Ni iki cyabaye kidasanzwe?”

Yavuze ko abantu badakwiye kugereranya ubuzima bwabo n’ubw’abandi cyangwa kwibwira ko ibyo bo babona nk’ibyiza ari byo byonyine umuntu akwiye guharanira.

Uyu mugabo kandi yavuze ko yizeye ko Nyambo atazicuza icyemezo yafashe cyo kubana na we, asaba cyane cyane bamwe mu bakobwa bakomeje kumusebya kubihagarika.

Yagize ati: “Ndashaka kubabwira ukuri ko Nyambo adateze kuzicuza ibyo, mubyibagirwe. Umugore wanjye ntimugashake kumugenera ibimukwiriye nk’aho muri Imana ye. Imana yamugeneye ibiruta ibyo mwe mumwifuriza.”

Richard yakomeje asaba abantu kubaha urugo rwabo no kutarushyiraho igitutu rushingiye ku byo babona cyangwa bumva ku mbuga nkoranyambaga.

Nyambo Jesca, umwe mu bakinnyi bamamaye muri sinema nyarwanda, yari asanzwe avugwa mu rukundo na Titi Brown. Muri Kanama 2026, yatunguranye ubwo yagaragaraga yambitswe impeta na Richard Uwiragiye, umusore uba muri Australia, nyuma baza no gusezerana imbere y’amategeko.

Richard na Nyambo bamaze amezi abiri basezeranye imbere y’amategeko, mu gihe umugabo wa Nyambo akomeje gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubaha ubuzima bwabo bwite.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.