Bwiza

Umugandekazi wagiye gusenga muri Nigeria yafatanwe udupfunyika 87 twa Cocaine

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 9 Ugushyingo 2026 saa 07:58
Umugandekazi wagiye gusenga muri Nigeria yafatanwe udupfunyika 87 twa Cocaine

1446129

Umugandekazi w’imyaka 34 yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Murtala Muhammed kiri i Lagos muri Nigeria, nyuma yo gufatanwa udupfunyika 87 twa Cocaine dupima ibiro 1,15.

Uyu mugore witwa Farida Nansubuga, yari yagiye muri Nigeria mu rugendo rw’amasengesho n’abandi bantu bo mu itorero rye, ariko nyuma yo kurangiza gahunda bari bagiyeyo, bagenzi be basubiye muri Uganda we ahitamo kuhaguma.

Urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Nigeria (NDLEA) rwatangaje ko uyu mugore yafashwe ku wa 3 Ugushyingo 2026, ubwo yari agiye gufata indege imusubiza muri Uganda.

Abakozi b’uru rwego bamuketseho kugira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu igenzura ry’abagenzi, bafatanyije n’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege.

Nyuma yo kumusaka, basanze afite udupfunyika 87 twa Cocaine dupima ibiro 1,15, yari yahishe munsi y’imyenda y’imbere.

Mu ibazwa ry’ibanze, Nansubuga yavuze ko yageze muri Nigeria ku wa 29 Ukwakira 2026, ajyanye n’abandi banyetorero bari bagiye mu masengesho yabereye kuri The Synagogue Church of All Nations (SCOAN), mu gace ka Ikotun Egbe i Lagos.

Yasobanuye ko nyuma y’amasengesho abandi bagize itsinda basubiye muri Uganda, ariko we agasigara kugira ngo afate ibyo biyobyabwenge yari agiye kugeza ku muntu witwa Joy uba muri Uganda.

Yavuze ko Joy yamuhaye nimero y’umuntu wo muri Nigeria wamufashije kubona imodoka imujyana kuri hoteli, aho yaherewe ibyo biyobyabwenge mbere yo kujya ku kibuga cy’indege.

Nansubuga yavuze ko yari guhembwa nibura amadolari ya Amerika 1.000, angana na miliyoni 1,4 Frw, iyo aramuka abigejeje iyo byajyaga.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.