Umugabo witwa Kess Bryan Afoke kuri X yavuze ko yagize umujinya biturutse ku gihombo cy'amafaranga yamuteje ubwo yamukererezaga bigatuma indege imusiga.
Mu butumwa bwe kuri X ati "Ibyabaye ejo byatumye mara amasaha 10 Rwanda kubera RwandAir, bituma indege ya British Airways yari kunkura i Londres ikanjyana i Newcastle insiga.Natanze amapawundi 130 kugira ngo nongere mbone itike ijya i Newcastle ejo. Ndarakaye cyane. Ariko n'ubwo byagenze gutyo, ndacyashimira Imana kandi nkomeza kuyihesha icyubahiro."
RwandAir yiseguye kuri uyu mugenzi, ivuga ko igiye gukurikirana iki kibazo.
RwandAir iti" Muraho Bwana Afoke. Tubabajwe no kumva ibyabaye ndetse n’imbogamizi mwahuye nazo. Turabasaba kuvugana n’ishami rishinzwe kwita ku bakiriya kuri care@rwandair.com, mukohereza amakuru ajyanye n’itike mwaguze n’incamake y’ibyabaye. Umwe mu bakozi bacu azasesengura ikibazo cyanyu kandi abafashe kubona ubufasha bukenewe. Murakoze."
Mu minsi ishize BWIZA yari yabagejeho inkuru y'undi mugenzi wijujutiraga RwandAir avuga ko yamubihirije ibiruhuko yari agiyemo muri Afurika y'Epfo kubera gusubika indege inshuro nyinshi.


