Abaturage batuye hafi y’Umugezi wa Mwogo baratangaza ko mu kwezi k’Ukuboza 2019, abantu barenga 15 barohamye barapfa.
Umwe mu babyeyi ufite umwana w’imyaka 11 waguye muri uyu mugezi avuga ko hari igihe Mwogo yica babiri ku munsi umwe.
Ati: “Umwana yoherejwe kurinda umuceri nyuma ajya koga ararohama, uje kumurohora na we ahita agenda yabonywe ejo mu masaha y’umugoroba ari na ho yashyinguwe.”
Uretse kandi aba babiri baguye mu mazi tariki ya 31 Ukuboza 2019 bagashyingurwa ku Bunani, bamwe mu baturage batuye hafi y’umugezi wa Mwogo bemeza ko mu gihe cy’ukwezi kumwe, uyu mugezi umaze gutwara abantu barenga 15.
Uwitwa Assiel Makuza yabwiye Flash Fm ati: “Abo nzi ni 22 harimo uwo uherutse gutwarana n’igare yari afite rikajyenda muri uku kwezi nta byumweru bibiri birashira.”
Edouard Ndahimana utuye muri aka gace na we yagize ati: “Ndumva ari abantu bagera muri 15 kandi hari abatazwi ni ababonetse baba barangiritse isura itagaragara bakabura bene bo.”
Undi muturage ati “Mwogo yamaze abantu uko tubikubwira ni uko bimeze, kuko ejo binuye intumbi ebyiri, ejo bundi bahambye izindi epfo iriya.”
Umugezi wa Mwogo ukora ku turere dutandukanye harimo n’utwo mu Ntara y’Amajyepfo nka Nyamagabe, Huye, Nyanza n’ahandi.
Ubuyobozi bw’iyi ntara buvuga ko bugiye gukurikirana bukamenya ukuri k’umubare w’abamaze gupfa ariko Intara n’Uturere twafashe ingamba zo gukumira izi mfu za hato na hato.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, ati “Ni byo koko iki gihe cy’imvura, kimwe n’ahandi mu gihugu ibiza byabaye byinshi, byangiza ibikorwa n’abantu batakaza ubuzima. Sinahamya ko hapfuye abarenga 15 ariko ndaza gukurikirana menye ukuri”
“Gusa ubuyobozi bw’Intara n’Uturere twashyizeho ingamba nko gukora ubukangurambaga mu nteko z’abaturage tubasaba kwirinda ko abana bagera ahantu hari imigezi, ibishanga n’amariba.Amarondo afite inshingano zo gukurikirana no gukumira n’ibindi.”
Mu bice bitandukanye by’Igihugu hakunze kumvikana imigezi itwara abantu nk’uwa Ntaruka uherereye mu Karere ka Nyanza, utirengagije n’uyu wa Mwogo.
Kuwa 25 Ukuboza 2019, byamenyekanyeko abantu 12 ari bo bapfuye kubera imvura yaguye uwo munsi. Abayobozi bavuze ko harimo n’abatwawe n’amazi y’imigezi abandi bakagawa mu bidendezi (dams).


