BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

Umugore wa Pasiteri Bugingo yakojeje agati mu ntozi

Amakuru
Fred Rugira
By Fred Rugira
Kuwa Kane, 24 Nzeri 2026 saa 11:02
Iminota 3 yo gusoma327 Abasomye
Umugore wa Pasiteri Bugingo yakojeje agati mu ntozi

20651

Amagambo ya Susan Makula Bugingo, umugore wa Pasiteri Aloysious Bugingo uyobora House of Prayer Ministries International (HPMI), itorero rya gikirisitu ry’Abapentekote rikorera i Kampala, yavugishije abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore ubwo yari yitabiriye ibirori byiswe “Beauty Beyond the Scars.” yabwiye abagore ko batagomba kuririra umugabo ugikodesha inzu, ahubwo bakareba umugabo wubatse cyangwa ufite gahunda yo kubaka ubuzima bufite icyerekezo. Mu magambo ye ati “ “Kuki waririra umuntu ugikodesha inzu? Ahubwo tujye turirira abantu bamaze kwiyubakira amazu.”

Yongeyeho ko hari abagore bafite urufunguzo rw’inzu y’umugabo akodesha, bakumva ko bafite umutima we cyangwa ko umubano wabo usobanutse, nyamara uwo mugabo ataragera ku rwego rwo kugira inzu ye.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Abantu bamwe bamunenze bavuga ko kuba umugabo akodesha inzu bitagomba kuba igipimo cyo kumenya niba akwiriye gukundwa cyangwa kurongora. Bavuze ko abantu benshi batangira ubuzima bakodesha, hanyuma bakazagera ku rwego rwo gutunga amazu yabo nyuma.

Umuhanzi Lydia Jazmine yamaganye iyi myumvire ya Susan Makula. Yavuze ko gukodesha inzu bitagomba kuba impamvu yo kuvuga ko umuntu adakwiye gukundwa cyangwa kubana n’umuntu. Yashimangiye ko kuri we urukundo ari ingenzi kurusha kuba umuntu afite inzu ye. Yabajije ati “Ushatse kuvuga ko abadafite inzu zabo bwite badakwiriye gushaka abakunzi?”

Mubarak Munyagwa, wahoze ari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Uganda, na we ntiyemeranya n’igitekerezo cy’uko ubukungu bw’umuntu muri iki gihe ari bwo bukwiye kugena uwo akwiye gukundana na we. Asobanura ko umuntu ashobora kuba nta bushobozi afite uyu munsi ariko ubuzima bwe bukazahinduka. Yatanze urugero rw’ubuzima bwe, avuga ko igihe yashyingirwaga nta ntebe cyangwa matela yari afite, ariko nyuma ubuzima bukaza guhinduka.

Frank Gashumba, umwe mu Banyarwanda bazwi cyane mu biganiro by’imibereho y’abantu, na we yavuze ko adashyigikiye igitekerezo cy’uko umugabo ukodesha adakwiye kurongora. Yavuze ko imiryango myinshi itangira ubuzima mu bukode, hanyuma umugabo n’umugore bakubaka ubuzima bwabo buhoro buhoro.

Nyuma y’igitutu cy’abantu ku mbuga nkoranyambaga, Susan yasobanuye ko atashakaga kuvuga ko gukodesha ari bibi. Yavuze ko na we ubwe yatangiye ubuzima akodesha, ndetse ko bamwe mu nshuti ze bagikodesha. Icyo yashakaga gushimangira, nk’uko yabivuze, ni uko abagore bagomba kureba ubushobozi bw’umuntu bwo kubaka ejo hazaza, inshingano no guteganya ubuzima, aho kureba gusa urufunguzo rw’inzu akodesha.

Yanasobanuye ko ikibazo gikomeye abona atari “gukodesha” ubwabyo, ahubwo ari umugabo ushobora kubyara umwana hanyuma agasiga umugore n’umwana nta bufasha cyangwa nshingano abaha.

Ibyo byahise bitangiza impaka nini muri Uganda ku kibazo cy’icyo umugore cyangwa umugabo akwiye kureba mbere yo gushyingiranwa: umutungo, urukundo, inshingano, ubushobozi bwo guteganya ejo hazaza, cyangwa ibyo byose hamwe.

Makula yakojeje agati mu ntozi

Ubusanzwe bamwe mu baturage ntibakunze kureba ishijo ryiza uyu mugore kuko bamufata nk’uwasenye urugo rwa mbere rwa Pasiteri Bugingo. Umubano wa Susan Makula na Bugingo wamenyekanye ku mugaragaro mu 2019, mu gihe Bugingo yari agifite amakimbirane n’umugore we wa mbere, Teddy Bugingo Naluswa, bari bamaze imyaka 29 babana.

Icyo gihe, Teddy yavuze ko yari asanzwe azi Susan Makula, kuko yari umukozi muri Salt Media, ikigo cya Bugingo. Yavuze ko yatangiye kugira amakenga igihe yasanze Susan na Bugingo bari kugirana inama mu biro bya Bugingo, ndetse rimwe akajya asanga aba bombi bifungiranye.

Amagambo ya Susa abenshi bayafashe nko kwihenura, bamiwbutsa ko ibyo afite ibi ari ibyavuye mu byuya bya Pasiteri Teddy. Hari n’abagaruye amafoto ya Susan Makula ubwo yari agikora mu kabari, bamubaza niba we icyo gihe yari afite, niba byaramubuzaga kugira abo bakundana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru mu 2023, Teddy yavuze ko yababajwe cyane n’uko umubano wabo warangiye biturutse ku'buhemu bwa Susan. Ariko yavuze ko yari yarababariye Bugingo na Susan ndetse avuga ko Susan Susan yari akeneye gusengerwa.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.