Bwiza
ads

Umugore yijujutiye ko amaze imyaka 13 atarabona ku myanya y'ibanga y'umugabo we bafitanye abana batatu

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Mbere, 19 Ukwakira 2026 saa 08:25
Iminota 2 yo gusoma
Umugore yijujutiye ko amaze imyaka 13 atarabona ku myanya y'ibanga y'umugabo we bafitanye abana batatu

Ghana

Umugore wo muri Ghana witwa Abena Asantewaa ufite abana batatu, utuye i Dunka mu Ntara ya Ashanti muri Ghana, yavuze ko mu myaka 13 yari amaranye n’umugabo we atigeze abona imyanya ndangagitsina ye, ubwo yasobanuraga ibibazo byaranze urugo rwabo.

Mu kiganiro cyitwa Oyerepa Afutuo gitambuka kuri televiziyo ya Oyerepa TV, Abena yavuze ko umugabo we Amuzu yamunanije mu rushako mu buryo bukabije.

Yateruye ati: “Sinigeze mbona imyanya ndangagitsina y’umugabo wanjye. N’iyo hagira umbaza uko isa, sinamenya icyo namusubiza. Nubwo tumaranye imyaka 13 kandi tukaba dufitanye abana batatu, sinigeze nyibona.”

Asantewaa, watandukanye n’uwahoze ari umugabo we, Emmanuel Amuzu, umukuru mu Itorero rya Pentekote, yanavuze ko yamuhatiraga gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato, ku buryo akenshi yariraga mu gihe babaga bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Yavuze ko yicuza kuba yarashatse uwo mugabo, asobanura ko ubukwe bwabo butamuhaga ibyishimo, bwari burimo ibibazo byo kuvugana hagati yabo ndetse n’ibindi bibazo bitigeze bibonerwa ibisubizo.

Uretse ibyo birego bijyanye n’imibanire yabo, Asantewaa arasaba uwahoze ari umugabo we kumuha amafaranga angana na cedi 300,000 zo muri Ghana (Ghc300,000), avuga ko yakoresheje agura ibintu byari ku rutonde rw’ibyo umuryango we wasabye mbere y’uko bakora ubukwe.

Yavuze ko mu gihe biteguraga gushyingiranwa "Amuzu yari arimo kubaka inzu, akamubwira ko adafite ubushobozi bwo kugura ibyo bintu. Ngo yamusabye kubigura, amwizeza ko azamwishyura nyuma, ariko ntiyigeze amusubiza ayo mafaranga."

Yongeyeho ko yananiwe gusobanura uko yakoresheje igice cy’amafaranga bahawe mu birori by’ubukwe bwabo.

Asantewaa yavuze ko yigeze kugeza ibibazo byari mu rugo rwabo ku mukuru wo mu itorero, ariko ngo umugabo we akamubaza impamvu yajyanye ibibazo byabo bwite ku buyobozi bw’itorero.

Yavuze ko uwo mukuru w’itorero yamusobanuriye ko Amuzu ari umuntu wera, maze akamugira inama yo kwihangana. Asantewaa yanavuze ko uwo mukuru w'itorero yaguze filime z’urukozasoni, azigenera Amuzu kugira ngo azirebe kandi azigirireho, ariko ngo yazirebye wenyine, ntiyazereka umugore we, Abena.

Asantewaa yatangaje ko Amuzu yamaze gushaka inshuti ye magara, mu gihe na we yamaze gutangira indi mibanire n’undi muntu. Icyakora, ashimangira ko agomba kumusubiza amafaranga 300,000 Ghc avuga ko yakoresheje agura ibintu byari ku rutonde rw’ibyasabwaga n’umuryango we mbere y’ubukwe.

Ubwo iyi televiziyo yavuganaga na we muri icyo kiganiro, Amuzu yahakanye ko hari amafaranga abereyemo Asantewaa.

Nyuma yaho, umuyobozi w’ikiganiro yasabye Asantewaa kuzana urutonde rw’ibintu byasabwe mbere y’ubukwe kugira ngo rusuzumwe, hamenyekane neza ibyo ashingiraho asaba ayo mafaranga kandi bafashe mu gukemura ayo makimbirane ashingiye ku mafaranga.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.