Innocent Rungano, wiyita umuhanuzi, ari kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko uyu mwaka nta kwizihiza Noheli n’Ubunani bizabaho.
Mu mashusho yashyize ku muyoboro we wa YouTube, Rungano yakomeje kuburira abantu ababwira ati: “Ntimugapfushe amafaranga yanyu ubusa mugura ibintu.”
Aya magambo yatumye bamwe bamunenga abandi bamunnyega ku mbuga nkoranyambaga. Nubwo bimeze bityo, yakomeje gusubiramo ubwo butumwa mu mashusho atandukanye.
Nubwo avuga ibyo, nta bimenyetso yatanze byemeza ko ibyo avuga bizaba. Uyu muhanuzi kandi ntiyigeze anavuga impamvu bitazaba.



