image_2023-06-22_105434107.png

Umuhanzi Fizzo Mason yatanze urugero rwiza ku bandi bahanzi agendeye ku ndirimbo ze

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Fizzo Mason uri mu bagezweho by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop na Drill music yongeye gutanga ubutumwa akomoje ku ndirimbo ze yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye.

Uyu musore ubusanzwe uzwi ku mazina ye nyakuri nka Niyikiza Fidele yaganiriye na Bwiza.com avuga ko inganzo ye ayiganisha ku gutanga ubutumwa bwumvikana, bitandukanye n’ibindi bamwe mu bahanzi bakunze gukora iyo bahanga, aho usanga hari abaririmba ibyo bo ubwabo baba baziranyeho ariko sosoyete ntiyisangemo.

Mason asobanura ko we yahisemo gutanga ubutumwa ku buryo buri wese yumva icyo yashatse kuvuga bityo hakagira uva ku rwego runaka yari ariho akagera ku rundi haba mu myumvire cyangwa mu mikorere.

Ati”Njyewe iyo ndi guhanga mfite ibintu nibandaho.Ngerageza ubundi gutanga mesaje (Message) zubaka abantu kandi nkagerageza kuririmba ururimi rwumvikana apana za Silenge(amagambo aziranyweho n’abantu runaka gusa).Urugero hari ukuntu muri sosiyete muba muri nka Crue(Itsinda) muziranyeho ibyo mwiganirira kandi sosiyete ibyo ntabwo iba ibizi , rero ngomba gutanga ikinyarwanda cyumvikana ku buryo na wa mwana yumva icyo nshaka kuvuga, cyangwa na wa mukecuru utumva izo Slinge abashe kumenya ngo indirimbo yanjye iravuga iki.”

Uretse kuba Fizzo Mason aririmba indirimbo zifasha urubyiruko kwidagadura, akunze no kugaruka ku zifasha abababaye kongera kwigarurira icyizere no kurushaho kwiyubaka.

Afite indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo iyitwa Imikino,Game zanjye,Nibwo nkiza ndetse n;indi aherutse gushyira hanze azitirira album yise “Isezerano”.Impamvu yahisemo kuzitirira album ye iyi ndirimbo ni uko ngo ikubiyemo ubutumwa abantu benshi bakwiye kumva.
image_2023-06-22_105434107.png
capturekkk.png

Iyi ndirimbo ikaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Kevin iza kunonosorwa na TRACKS LAYER hanyuma Video ikorwa na Y ME.

Fizzo Mason aherutse gukora igitaramo abantu baruzura
Fizzo Mason aherutse gukora igitaramo abantu baruzura

Reba indirimbo Isezerano ya Fizzo Mason

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *