Ikinyamakuru Impinga cyagaragaje inenge 8 mbi zigaragara ku muhanzi Israel Mbonyi , kivuga ko cyabitangarijwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bamusaba kuba yakwigira ku bandi bahanzi bagiye bamubanziriza , aho iki kinyamakuru kegeranyije urutonde rw’inenge zivugwa kuri uyu musore zitari nziza. Ikinyamakuru bwiza.com kikimara kubona ibimuvugwaho cyabajije Mbonye niba koko ibimuvugwaho byaba ari ukuri ? Mu gusubiza umunyamakuru yavuze ko atahita agira icyo abivugaho kuko ijambo ry’Imana ribuza guhubuka nkuko muri buze kubibona ibyo yatangaje .
Zimwe muri izo nenge mbi zashyizwe ku urutonde n’ikinyamakuru impinga hariho ni izavuye mu kiganiro yakoze kuri radiyo isango :
Kwiyemera
Mu kiganiro cyabaye kuri radio Isango Star kigaragara ku rubuga rwa Youtube ku itariki ya 4 Gicurasi 2019, ku munota wa 22 w’iyi video humvikana abanyamakuru bakomeye basesengura iby’uyu muhanzi Mbonyi, umunyamakuru Phil Peter ahamya ko Mbonyi Israel yatangarije muri studio za radio Isango Star ko yifunga (yiyemera).
Mu kiganiro cye ngo Mbonyi we ubwe yivugiye ko yifunga (ni ukuvuga yiyemera mu mvugo z’abahanzi baririmba indirimbo zitwa iz’isi). Phil Peter akomeza aha ubuhamya bagenzi be, Gisele na Emmy agira ati: ” yarambwiye (Mbonyi) ati njya ndya umuntu seen (kwandikirwa n’umuntu ntamusubize kuri WhatsApp) kandi mfite umwanya ati: ”iyo ibintu byose bibonetse bila mupango bita agaciro.”
Umva icyo kiganiro uhereye ku munota wa 22 bavuga ubwishongozi bwa Mbonyicyambu
Kugeza ubu abanyamakuru benshi bavuga ko uyu muririmbyi ababeshya, bakabiheraho bavuga ko yiyemera mu kuba yabaha ibiganiro ari na kimwe mu byagabanyije umurindi w’icurangwa n’igikundiro cy’indirimbo ari gusohora muri iyi minsi, bamwe mu bana bacuruza imiziki (aba DJs) baganiriye n’impinga bemeza ko indirimbo ze abantu baza bashaka ari izo yahereyeho na ho iz’ubu ntawe uzibaza, akaba ari nayo mpamvu bigoye kuzibona mu mashini (computer) z’aba ba DJ).
2. Gusumbanyisha abantu mu butumire
Bamwe mu bategura ibitaramo batashatse ko amazina yabo ajya muri iyi nkuru nabo bemeza ko gutumira uyu muririmbyi w’icyamamare bigorana cyane, aho aca amafaranga y’umurengera kandi yakagombye kuborohoreza dore ko byinshi mu bitaramo baba bamutumiyemo ari ibitaramo bitishyuza. Ibi binashimangirwa na bamwe mu bayobozi b’amakorari bahuriza ku kuba yitabira ibitaramo by’abantu bise ko ngo basobanutse cyangwa bamuhaye amafaranga.
Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru mu karere ka Nyarugenge ati: “Mbonyi amaze kuba umusitari biragoye kumutumira uriya mwana gusa mbabazwa n’uko abahanzi b’Imana iyo bamaze kuzamuka birengagiza ko intego ya mbere ari ukuvuga ubutumwa , ubwo rero ntibyari bikwiriye ibyo guca amafaranga twe korali yacu ntayo yaduciye ahubwo yakomeje kutubwira ngo arareba umurebera inyungu ze (manager).” Undi muyobozi wa Korali iki kinyamakuru cyaganiriye nawe yavuze ko bamuhaye amafaranga ibihumbi magana atatu na mirongo itanu y’abacuranzi kuko abandi bamucurangira nabi.
3. Kwemerera abantu kwitabira ibitaramo n’ibiterane akabahinduka ku ku munota wa nyuma
Uyu muhanzi avugwaho ko yemerera abantu ko azaza mu bitaramo byabo kuririmba ubundi akabatenguha ntanatange impamvu zabaye, abantu bakamutegereza bagaheba, iyi ni inenge na yo yagarutsweho n’abakunzi b’umuziki waririmbiwe Imana banemeza ko hari igihe abemerera ubundi akabahinduka ku munota wa nyuma cyangwa se agakuraho telefone cyangwa se yabapfa agasoni akabandikira ko yagiye i mahanga.
4. Kudaha agaciro no gusuzugura bamwe mu bahanzi bakorana umurimo w’Imana.
Iyi ni inenge yakunze kumuvugwaho mu myaka 4 amaze yamamaye kuko nyuma yo kuva mu Buhinde kwiga bivugwa ko yahise ahindura inshuti ze ndetse bamwe mu bo babanye na we iyo mu mahanga bemeza ko yahise abicaho akimara kwamamara kandi aribo yifashishaga, umwe mu bo twaganiriye ufite kampani mu mugi wa Kigali yaduhaye ubuhamya agira ati: “Mbonyi yabaye umusitari bro, ni byiza gusa yahise yica ku nshuti ze you can’t imagine (ntiwabyiyumvisha) uziko mwandikira akambwira ngo ndinde (aseka…) twarabanaga…yewe!..’’.
5. Kudashyigikira impano zikizamuka.
Umwe mu basore baba mu gihugu cy’Ubuholandi twaganiriye nawe wemeza ko yakuranye na Mbonyi banacurangana Kamuhoza ho mu mugi wa Kigali mu murenge wa Kimisagara utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yagize ati: “ngewe twarakuranye tunacurangana, ubundi twamwitaga Eric gusa yarahindutse pe, ntibikwiriye ku muririmbyi uririmbira Imana nge ndanamwandikira ntansubize gusa numva ko tubihuriyeho turi benshi.Yego wenda aba afite abantu benshi bamushaka ariko ntiwahamagara umuntu umwandikira amezi agashira ntaco agusubiza…’’.
6. Guca amafaranga y’ikirenga.
Benshi mu bayobozi b’amakorali n’abahanzi bemeza ko uyu musore akwiriye kwikosora ngo kuko si ko umuririmbyi w’Imana yakagombye kubaho, aca amafaranga ahantu hose mu rwego rwo kuririmbira Imana. Umwe wo ku itorero rya ADEPR w’umuhanzi yagize ati: “ngewe ntegura igitaramo naramutumiye yanga kuza ananyemerera ko azaza ndetse yari yanyemereye ko azamfasha gutumira kuri IG ye ( ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa instagram ) ariko narategereje amaso ahera mu kirere gusa yarambabaje n’iyo ambwira amafaranga narikuyamuha ariko ntambeshye.
Israel Mbonyicyambu mu myaka yashize yahoze acuranga mu rusengero mu ntara y’Amajyaruguru i Musanze. Hari n’indi imwe mu makorali yigeze kumutumira mu ntara ayica miliyoni ebyiri.
7.Kuza yakererewe mu bitaramo n’ibiterane
Iki na cyo ni igihurizwaho n’abantu benshi baganiriye n’urubuga impinga.com bemeza ko akererwa ibitaramo ingeso, usanga benshi mu barokore banga, aho umuririmbyi ahagera akicara akanya gato igihe cye cyo kuririmba bamwemereye kigeze.
Urugero rwatanzwe n’umwe mu bakiristo basengera muri Bethesda, akaba ari n’umuhanzi utashatse ko tumuvuga amazina ye, yagarutse ku gitaramo cyo gushyigikira umwana witwa Sheja cyabereye ahitwa Bethesda Holy Church mu Gakinjiro ka Gisozi ahazwi nko kwa Rugamba yemeza ko Mbonyicyambu Israel yaje yakerewe bigatuma benshi mu bakiristo babyinubira.
Rurangwa (ni iryo twamwise) yagize ati:
“Ntibikwiriye ko umuntu nk’uriya ufatwa nk’ikitegererezo yakwigira kuriya, gusa azi kwicisha bugufi mu buryarya kandi agira akarimi keza akaba yakujijisha, akigira umwana mwiza. Birakwiye ko ahindura imyitwarire. Ubu se abandi bahanzi banamurushije kwamamara ko bagiye bicisha bugufi! Reba nk’umusaza Aime, Simon Kabera n’abandi yagiye abafatiraho ikitegererezo ntibikwiye! (yarakaye).
8. Kuririmba mu bitaramo byabereye mu tubyiniro no mu tubari
Bisa n’ibigora kwakirwa mu bantu benshi bakijijwe n’ubwo bamwe basanga nta kibazo kubona ko umuririmbyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana yakwitabira igitaramo kirimo inzoga z’amoko atandukanye ndetse n’abahanzi badahuje kwemera (bitwa ko bataririmbira Imana, abo bakunze kwita ab’isi), ariko ngo ibyo siko bimeze ku ruhande rw’uyu muhanzi kuko we usanga yitabira ibitaramo bitandukanye.
Ibi hari bamwe mu barokore basanga bidakwiriye aho bemeza ko ari ibirere biba bibangikanye (different atmosphere) ko umuririmbyi wo kuramya yakagombye kuba akorera mu kirere kirobanuye.
Guca amafaranga y’umurengera, kwemera kuririmbira mu tubari atagize impungenge ko bamumenaho inzoga bigaragaza ko icyo umuririmbyi ukora bene ibi bikorwa ntaho atandukaniye n’abisi bashyira imbere gukorera amafaranga gusa.
Israel Mbonyi aheruka mu gitaramo cyateguwe n’umushoramari nyir’ikipe ya Gasogi FC ndetse na TV1, Bwana Kakooza Nkuriza Charles (KNC) aho Mbonyi yahuriye ku rubyiniro na Christopher na Bruce Melody uzwi mu ndirimbo ‘Ikinya’ n’umuhanzi Yvonne Chaka Chaka ukomoka mu gihugu cya Afrika Y’epfo.
Umwe mu bavugabutumwa bakunda kubwiriza mu biterane bikomeye bigaragaramo abahanzi waganiriye n’urubuga impinga.com wo mu karere ka Nyarugenge utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara asanga ibi bidakwiriye. Yagize ati: “ubundi atmosphere ebyiri ntibishoboka ko zihura ni nko kubona malayika na da..(***) bicaranye, biriya nge simbyemera uyu muhanzi asanzwe ari incuti yanjye ariko si byo kweli (ukuri)’’.
Ikinyamakuru bwiza.com cyashatse kumenya icyo umuhanzi Mbonye avuga kuri izi nenge mbi 8. Mu gusubiza umunyamakuru yavuze ko ijambo ry’Imana ribuza guhubuka. ” Saasa , Icyo gitekerezo cyo kuvuga kuri biriya ni cyiza cyane , gusa ijambo ry’Imana ritubuza guhubuka cyangwa guhutiraho, ahubwo rikadusaba kwifata mu marangamutima, wanyemerera tukaba tubiretse niba ntakibazo.”
Umunyamakuru yakomeje kumubaza niba abihakana cyangwa abyemera ko ari ukuri, Mbonye yagize ati : “Kubwanjye twaba tubiretse. Comment buriya nzaba nyikora.”
Yakomeje avuga ko mu kwezi kwa 12 ariho azabiganiraho neza, “ Thanks bro!! nzaza muri December , tuzabiganiraho neza.” Tubijeje kuzabagezaho muburyo burambuye icyo uyu musore azavuga mu buryo burambuye nkuko yabitwijeje ko azabivugaho mu kwezi kwa 12.

12 Responses
Umuhanzi Israel Mbonyi aravugwaho amabi yashyizwe ku ntonde 8
Mbega itiku, umuntu wakoze iriya nkuru NAMWE MWATANGAJE uretse ishyari ni n’umuswa nawe se uranenga umuntu ukanamunenga Gusumbanya abantu mu butumire no guca amafaranga menshi abamutumira,yababababa
Umuhanzi agira standards ze n’ibiciro bye, iyo ushaka abahendutse baba bahari, nonese wibwira ko mu Rwanda tudakunda Rihanna, Beyonce, taylor swift,… ariko company zo mu Rwanda zitegura ibitaramo zifite ubushobozi bwo gutumira Jidenna gusa, kereka zishaka guhomba.

Umuhanzi Israel Mbonyi aravugwaho amabi 8, we avuga ko ijambo ry’Imana ribuza guhubuka
Iyi nkuru uvuze neza ko wayikuye mu kindi kinyamakuru.Biragaragara ko ari campagne yo guharabika umukozi w’Imana
Imana ni nziza kandi ni Inyembabazi!
Sinzi uwanditse iyi nkuru n’icyo yari agamije, ariko nsanze harimo ikinti gisa n’ishyari n’urwango rutagakwiye ku bantu bakunda Imana.Uyu musore mwazindukiye afasha benshi,umwanya mwinshi awumara mu masengesho.Ariyubaha kandi urubashwe muri iki gisata cya Gospel mu Rwanda.Ikirushijeho ni umukozi, si umunebwe mu muhamagaro.Koko, umuntu ngo “naramutimiye yanga kuza?” Ibi nabyo mukabyandika nka article izasomwa? undi ngo “yanciye 350M y’abacuranzi kuko abandi bashobora kumucurangira nabi”, iki se n’icyaha?Kuki mushaka abaramyi badakora kinyamwuga koko?Njye naganiriye n’abakunze gucurangira Mbonyi, bose icyo bahurizaho ni uko ari ulunyamwuga, umukristo utavanga kandi yubaha akanshyura neza abacuranzi.Ubwo ni ubuhamya numva gake mu bantu bakora muri Gospel.Ngo azarebere kuri ba AimĂ© Uwimana?Uyu mumuhe amahoro kuko nawe ntwamutumira mu bidahwise ngo abyitabire.Niba utari unabizi, bombi n’inshuti z’akadasohoka
Nibajije impamvu mwanditse ibi bintu ariko naje guhumurizwa n’igisubizo Mbonyi yabahaye.Imana imwogerere kuri ubwo bwenge no kwifata no kwihangana.Nnta mvura idahita iyo uri kumwe n’Imana

Bwiza mwe
Biragaragara ko iyi nkuru mwayiteruye ahandi.Namwe ngire icyo mbibwirira
Imana ni nziza mu bihe byose
Maze gusoma iyi nyandiko nsanga yuzuyemo umutima mubi, ishyari n’urwango bidakwiriye abana b’Imana.Uhereye kuri title y’inkuru uhita ubona ko ari commende cyangwa campagne yakozwe mu rwego rwo guharabika umukozi w’Imana.Ibi biramenyerewe muri Kigali.
Israel Mbonyi turi benshi tumuzi, hari n’abatamuzi ariko yahesheje umugisha cyangwa indirimbo n’imyifatire bye byahembuye.Harya ngo hari uwavuze ngo ntajya amusubiza iyo amwandikye ?Undi ngo yamusabye 350M y’abacuranzi kuko hari abamucurangira nabi ?Koko murumva hari icyaha kirimo,ahubwo ni uwo gushimirwa kuko iteka aharanira gutanga ikintu kinoze.Abacuranzi bose bo muri Gospel birahira Israel Mbonyi ko ari umukristo akaba azi guca bugufi kandi ngo arabubaha . Harya ngo azigire kuri Aimé Uwimana ?Uyu mumuhe amahoro iyi mikino yo guharabika arayizi kandi n’inshuti y’akadasohoka ya Mbonyi.Uzamuhamagare muri izo gahunda zidasobanutse urebe ko azakwitaba.Ibi bintu byo gukoreshwa n’abantu babuze aho bahera umuntu mubireke pe.Ngo yirata ku baririmbyi ba secular ?Nubwo bwose badahuje umuhamagaro, Mbonyi niwe ukundwa cyane n’abo bahanzi kuko bamukundira ikinyabupfura, uzakore ubushakashatsi.
Uyu muhungu yibera mu masengesho si umunebwe arakora atikoresheje.Imana ikomeje kumwagura muzarebe inzu yamwubakiye i Kanombe, imodoka yemeza ko yahawe n’Imana,gutumirwa hirya no hino mu bakomeye n’aboroheje ( njye namubonye na goupe ye bariirimbira i Nyagatare hantu hacyiriritse ).Imana yamugiriye neza, agira amavuta n’igikundiro by’Uwiteka.Guharabika umuntu ukagera naho ubeshya ngo nta muntu ucyumva indirimbo ze nshya ? Ahubwo bensh baba banyotewe no kumva ibihangano by’umwuka bishya bya Mbonyi.Wa muntu waremwe n’Imana we, wakwihanganye ukareba kuri Youtube koko !
Nsoza, ndashimira Israel ku gisubizo yabahaye igihe mwamubazaga icyo abivugaho.Yahumekewe n’Imana yanga guhubuka no kugendera ku marangamurima.Ubwenge nk’ubwo nibwo Imana yaha Salomo.
Uko byagenda kose,Imana ni nziza

Mugize nabi kubeshyera umukozi w’Imana.Kandi yagize neza kubasubiza nk’uwahumekewe n’Uwiteka.Byabagora kuvana Mbonyi mu mitwe y’abantu kuko Imana yamusize amavuta.Mwihangane kandi mwihane.Ibyo mwamwanditseho byose ni amazimwe.

Ndabakunda cane
Umuhanzi Israel Mbonyi aravugwaho amabi 8, we avuga ko ijambo ry’Imana ribuza guhubuka
Ndabakunda cane
Umuhanzi Israel Mbonyi aravugwaho amabi 8, we avuga ko ijambo ry’Imana ribuza guhubuka
israer isiyose iramwemera mugemureka amazimwe ubundi atubwirize uwo mukozi wi mana twubaha ubundi acimpaka .
Umuhanzi Israel Mbonyi aravugwaho amabi 8, we avuga ko ijambo ry’Imana ribuza guhubuka
israer isiyose iramwemera mugemureka amazimwe ubundi atubwirize uwo mukozi wi mana twubaha ubundi acimpaka .