Umuhanzi w’Umunyanijeriya uzwiho gutangaza amagambo akomeye, Portable yatangaje ko umuntu wese wasambana n’umugore we azapfa, mu gihe yagarukaga ku kibazo cy’umunyarwenya Ijoba Lande n’umugore we, Darasimi bivugwa ko yamuciye inyuma akaryamana n’undi mugabo.
Uyu mwuka mubi watangijwe n’ibiherutse gutangazwa n’uyu munyarwenya Ijoba Lande, aho yashinje umugore we kumuca inyuma. Iki kibazo cyakuruye impaka ndende ndetse gishyira hanze amazina y’abakinnyi ba filime barimo Baba Tee, uvugwaho kuba yararyamanye n’umugore wa mugenzi we Ijoba Lande.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Portable yihanangirije Baba Tee, amugira inama yo kwirinda kuryamana n’abagore b’abandi bagabo.
Yagize ati: “Baba Tee, ndagukunda ariko ntugomba gusambana n’abagore b’abandi. Niyumviye ko wahaye umugore wa Lande ‘doggy’ [uburyo bw’imibonano mpuzabitsina], mbese ni uko mwifata mu mwuga wa filime? Ndarahiye, umuntu wese uzagerageza kujya hejuru y’umugore wanjye, azapfa. Umugore wanjye ni umukinnyi wa filime, niba mbonye umuntu amukorera ibidakwiye, azapfa. Kubera iki waryamana n’umugore wa Lande?”
Yakomeje avuga ko nubwo abantu bavuga ko uwaryamanye n’umugore w’undi atari we uba ari mu makosa, we abona ko ari igikorwa giteza ibibazo bikomeye.
Ati: “Umugabo uryamanaga n’umugore w’undi nubwo yaba azi ko afite umugabo, aba yiteza akaga. Imana ntizagutererana bro, ariko abagore ni benshi ku isi, kuki wemera gukoresha ayo mayeri yose ngo usambanye umugore w’undi?”
Yakomeje agira ati: “Baba Tee, ndagukunda niyo mpamvu niriwe nkwandikira kuri DM. N’ubwo abantu bavuga ko icyaha ari icy’umugore, ndagusabye kureka iyi myitwarire. Niba ari ‘Truth or Dare’ [imikino y’urukundo] ukoresha ngo uryamanane n’abagore b’abandi, ndakwinginze ubihagarike, si byiza egbon.”
Ibi bivuze ko Portable asanga ari umugabo ukwiye guhana umugore we aho guhana uwo yaryamanye na we, ariko anihanangiriza inshuti ye Baba Tee ngo areke iyo myitwarire.


