Umuhanzikazi Alyn Sano yavuze ko Polisi yamwandikiye kurenza umuvuduko w’imodoka kandi yari yicaye mu rugo ndetse n’imodoka iparitse. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Alyn Sano yagize ati “Nicaye imuhira mbona message ngo warengeje umuvuduko kandi imodoka iparitse.” Yavuze ko ari ubwa Kabiri bibayeho, ati ” Biba inshuro ebyiri ntanze complaint ngo nta kundi ugomba kwishyura, nsabye ngo banyereke ifoto barayibura mba nishyuye inshuro ebyiri harimo n’ibihano byo gutinda.” Polisi y’u Rwanda yahise isubiza uyu muhanzikazi kuri ubu butumwa, iti “Mutwandikire muduhe nimero zanyu za telefone tubavugishe dukurikirane iki kibazo. Murakoze.” Polisi ivuga ko nyuma yo gukurikirana ikibazo cye, basanze yarandikiwe koko, ivuga n’aho yandikiriwe. Polisi imaze kubikurikirana yagize iti “Aya makuru watangaje ntabwo ariyo. Twakurikiranye ikibazo cyawe dusanga warandikiwe kurenza umuvuduko aho bita Niboye mu Karere ka Kicukiro ndetse no gutwara ikinyabiziga kidafite icyangombwa cy’ubuziranenge.” Nyuma Alyn Sano na we yaje kuvuga ko ikibazo cye cyakurikiranywe, bagasanga koko yarandikiwe gusa ngo habayeho ko yatinze kubona ibimenyetso.

6 Responses
Umuhanzikazi Alyn Sano avuga ko imodoka ye yandikiwe umuvuduko iparitse mu rugo
Twe twarabimenyereye,tubona message turi muntara kdi contravention ari iza gasabo kicukiro na nyarugenge kdi tutahagera tukaburana ibinyabiziga bifunze bikarangira twishyuye,kdi mubyukuri twatanze ibimenyetso bifatika,ubwo uwo bamusubije kuko,ari umusitari,

Yego uvuze ukuri

Niba Nawe wenda bamusobanuriye banamwereka ibimenyetso, gusa ruriya rwego rurimo gukora nabi pe, buri wese afite icyo yaruvugaho