ubwo_habagaho_ibirori_byo_gusaba_no_gukwa_mow_kanzie-dcc54

Umuhanzikazi Mow Kanzie yarongowe

Sangiza iyi nkuru

Monna Walda Kaneza uzwi nka Mow Kanzie, umwe mu bahanzikazi bamenyekanye cyane mu Burundi, yashyingiranywe n’umukunzi we bari bamaze igihe bakundana.

Ku itariki ya 23 Werurwe 2025, nibwo yasezeranye mu mategeko, bukurikirwa n’imihango ya gakondo yari yabaye mu ntangiriro z’ukwezi.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 27, wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Burundi mu 2016, yagaragaje ibyishimo bye ku mbuga nkoranyambaga, aho yashimangiye ko ubuzima bwe buhinduye isura. Yagize ati: “Inseko nyinshi, kwiheba guke… urukundo rwinshi, urwango ruke. Hari byinshi byo gushimira.”

Mow Kanzie afite impamyabumenyi ya Master’s mu bijyanye n’amabanki, ariko akunzwe cyane mu muziki, by’umwihariko n’abakiri bato. Yamenyekanye mu ndirimbo nka Hakuna Matata Remix, Only One, ndetse na Ndapfuha yakoranye na Kidum.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *