Umukobwa Charlotte Mukamana (amazina yahinduwe nk’uko yabisabye) avuga ko yanzwe n’umusore bakundanaga ubwo yakubitaga amaso nyina umubyara. Muakamana yanditse ubutumwa bwe kuri info@bwiza.com avuga ko atuye muri umwe mu mirenge yo mu Karere ka Muhanga. Avuga ko ” Yakundanye n’umusore uvuka mu Ruhango kuko na we ari ho yakoreraga. Baje gutandukana bitewe n’umwanda wa nyina umubyara.” Uyu mukobwa uvuga ko afite imyaka 24 ati ” Nakundanye n’uwo musore Jacques ubwo nakoreraga ubucuruzi mu Ruhango. twakundanye nta n’umwe uziranye n’ababyeyi b’undi gusa abe naje kubabona nyuma kuko bazaga kumureba aho yakoreraga.” Akomeza agira ati ” Kubera ko numvaga mwiyumvamo cyane, duteganya no kuzabana, nahisemo kujyana Jacques i Muhanga ngo abone ababyeyi banjye.” Umwanda kuri nyina w’umukobwa Mukamana ati ” Ubwo twateguraga kujya mu rugo, nabwiye abayeyi ko nzazana n’undi muntu. Umunsi wo ku cyumweru twagiye mu rugo. Nasanze mama yavuye mu misa ya mbere ajya gukura ibijumba mu isambu. Yasanze twageze mu rugo, papa we ntiyari ahari. Yaje kudusuhuza yambaye imyenda isanzwe afite n’itaka ku birenge.” Uyu mukobwa avuga ko ” Babakiriye, bakaganira bisanzwe ndetse barabasezerera barataha gusa ngo jacques yari yabihiwe.” Mu minsi yakurikiyeho, aba bombi bakomeje kubana ariko Jacques aza kuvuga ko yabonye iwabo w’umukobwa ari abanyamwanda, ahitamo kumusaba ko bahagarika gukundana. Mukamana asaba abakunzi ba Bwiza.com inama, aribaza niba kuba Jacques yaramwanze nta ruhare yabigizemo. Yibaza niba ataba yarakoze ikosa kuba atarabwiye mama we ngo azabe asa neza.

34 Responses
Umuhungu yaranyanze ngo mama asa nabi-Umukobwa w’i Muhanga
Yewe Charlotte we, “IYO AMAZI AKUBWIYE ATI NTUNYIYUHAGIRE, URAYASUBIZA UTI NTA MBYIRO NARI MFITE” !!
None se hari “NDAGUKUNDA, ariko NKANGA NYOKO” ? None se ubona Nyoko yari kureka kujya kwishakira utujumba two kwiririrwa cyangwa two kurarira, agahama aho abategereje? Ese ubundi wumva yari kubagaburira iki, niba yarifuzaga kubakiriza utwo tujumba? None se ko mwahageze akiri mu murima, washakaga ko aza kubanza akoga agasubira kwambara ya myenda yari yajyanye mu misa, akabona kuza kubaramutsa? Wenda aha wavuga uti ibi ni byo yari gukora; none se wiyibagije ibyishimo, urugwiro n’urukumbuzi umubyeyi aba afitiye umwana we ? Yabanje kuza ku baramutsa nk’ubakumbuye ! None se yari azi ko wazanye n’umwirasi utibaza ko abantu bose badakora mu biro (bureau / office )? None se iyo muza kare akiri mu misa, noneho akaza abasanga mu rugo acyambaye neza avuye mu misa ? Ese ubundi nkubaze; uwo mu “so called” wawe Jacques, yibaza ko biriya bijumba, biriya birayi, uriya muceri, biriya bishyimbo, n’ibindi bihingwa yirirwa cyangwa arara arya iyo iwabo, ababa babihinze baba basa bate iyo bavuye mu mirima ?! None se ariya mata anywa (niba ayanywa), yibaza ko inka ziyakamwa zidakukirwa? Mbese iyo asanga Nyoko avuye gu kuka, yari kubanza akamusaba kujya muri douche kugirango amuramutse ?? Rekana n’umwiyemezi, ni umwirasi utafite urukundo kuri wowe, kandi uzabona undi ugukunda, ari nawe Imana yakwandikiye ! NTUGATERWE KWICUZA N’UWO MWAKUNDANYE, KUKO IYO UTABIKUYEMO UMUNEZERO UBIKURAMO ISOMO !

mumbabarire muzanshakire nimero zuwomukobwa maze muzinyohereze twivuganire number yanjye ni 0785601566

Yooo humura humura uwawe arahari uwontabwo yari uwawe.uzahamagare izi 0787020082.nzagufasha by ukuri

Mukobwa we,nta kosa na rimwe wakoze.Uko bigaragara,uwo muhungu ntabwo agukunda rwose.Iyo umuntu yanga bene wanyu,ni wowe aba yanga.Umuntu ugukunda,ntabwo yababazwa nuko Mama wawe avuye guhinga.Niyo yaba avuye I Burayi,azi neza ko abanyafrika dutunzwe no guhinga.Ahubwo byari kumushimisha.Abantu banga ba Nyirabukwe,baba ari abantu babi.Niba akomeje,mureke.Uracyari muto.Ariko nkeka ko hari indi mpamvu yabiteye.Urugero,wenda mwararyamanye,akaba atakigukunda.Niko kenshi bigenda. Cyangwa wenda yari aje kureba niba iwanyu bakize.Inama nakugira,nuko washaka umuntu uzi bible,mukayigana ku buntu,agusanze iwawe cyangwa ku kazi.Niwiga bible neza,izaguhindura,kandi izaguha umugabo mwiza uyubaha,utameze nk’uriya ukuryarya gusa.

ntakosa wakoze ahubwo uwo muhungu nikibwa Kabila ntarukundo agira me kuberako twese aho tuvuka nabahinzi kandi imilimo yo mugiturage ntawe utayize uzabona indiqué reka icyo kibwa

Uwo muhungo nurubwa runini. nonese yari kubarongora mwese? ko ariwowe yakundaga! nurwitwazo.icyo yagushakagaho yamaze kukibona ntabwo kwa rukubaka.

Inama zose mutanga ntizuzuye kuko tutazi icyo umusore yangiye umukobwa, ibyo umusore ashinjwa nugukekeranya, jye nagira icyo mvuga aruko uwo musore aduhaye ubuhamya bwe

Umva ibyo ntayabigirurwitwazo ahubwo yariyarabuze aho abihera ababonyimbarutso ubwo uwo ntiyaruwawe tegereza uzabonundi mvd

Iturize uwawe ntaraza.

Sha uwo muhunguse ubwo uwajyiwabo yasanga iminsi yose hasa neza mwihorere azahura nsbasaneza inyuma umutima Ali dange ubundi akwifuze

Rekana nuwo mwirasi, ahubwo shima Imana ko yamukweretse kare, ntacyo yari kuzakumarira uretse kugutera intimba y’ubuzima bwose mwari kumara mubana. Ahubwo yari kwishimira ko mama wawe ari umukozi!! Ese niba ari umukwe mwiza kuki atakubwiye ngo mushakire umubyeyi umukozi??? Urukundo rubaho, ariko ubuzima nibwo butugenera amahitamo. Rekana nuwo mwirasi, nawe ntacyo yari buzakumarire, uzabona undi. Senga Imana ariyo izaguhitiramo.

Ndi umupapa, Charlotte rero nagirango kumenyeshe ko abahungu bagira amanyanga menshi, bishoboka kuba arindi mpamvu yabimuteye atari mama wawe ahubwo akamugira urwitwazo kugirango akwereke ko ari wowe byakomotseho. Ihangane uzabona undi ugukunda.

Uri mo urigora Sister! Uwo nta mugabo uri mo. Reka azashake abasungareri nka we!
Arya ibivuye ku kwezi se cg ni mu murima? Yarerewe kwa Rubangura se harita cg muri Marriot?

Mukobwa,wagiye Imana utandukana n Uwo mwirasi Halimi Kare nubundi yali kuzagukata
Niba yaranafashe ho,jye uvuga uti jyana Ibyo
Ntacyo yali kukumalira
Ubundi wowe yagenze ugira umwanda
Shima Imana

Ndabona iyo atariyo mpamvu yatumye akwanga kuko ababyeyi babakozi ndabemera kuko baba baratoje nuwo tuzarwubakana ahubwo uzamubaze ikindi kuko maman wawe ntiyakundanye nawe.Uzamubwire uti rekeraho kwirata.

uzatubwire akazi se na nyina bakora kuko i Muhanaga ndahazi abatabumba inkono bo mu cyaro baba bahinga uturima tw’uduce nako udusigara tudashinga batagira amase nako igisogororo cyo guhingisha n’ishwagara bagacuruza isombe dore ko akazi k’umuntu wize kabonayo umgabo kagasiba undi .Jye nje kukurambagiza mutuye mucyaro simbone amase y’inka ,simbone amahurunguru y’ihene ‘ simbone ibijumba ku mbuga simbone akarima k’igikoni, umugozi mwanikaho imyenda …sinaba nkikwemeye , ahubwo dore ukuri kw’ibntu uriya mukobwa ashobora kuba yaramennye ibanga ry’abakobwa uriya musore amatsiko yari amufitiye agashira bityo agshakisha uko ya mwikiza naho ubundi amaso akunda ntabona neza