Umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Le Messager Ngozi y’i Burundi ntukibaye

Sangiza iyi nkuru

Umukino wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports na Le Messager FC de Ngozi y’i Burundi muri iki cyumweru ntukibaye, kuko umutoza w’iriya kipe ari muri Staff Technique y’ikipe y’igihugu y’u Burundi yerekeje muri Bahrain.

Mu minsi ishize ni bwo Rayon Sports yari yandikiye iriya kipe iyisaba ko bahurira mu mukino wo kwipima.

Le Messager biciye muri Perezida wayo ku wa 09 Werurwe yandikiye Rayon Sports iyimenyesha ko yakirije yombi kiriya cyifuzo cyo guhurira mu mukino wa gicuti.

Byari biteganyijwe ko amakipe yombi ahurira mu mukino wa gicuti wagombaga kubera kuri Stade ya Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe.

Mu buryo butunguranye Ikipe ya Le Messager Ngozi yamaze gutangaza ko itacyitabiriye ubutumire bwa Rayon Sports, kuko Ndayizeye Jimmy usanzwe ayitoza ari mu mwiherero n’ikipe y’igihugu ‘Intamba mu rugamba’ yitegura gukina umukino wa gicuti na Bahrain.

Indi mpamvu ngo ni uko iyi kipe irimo kwitegura imikino ya Primus National League yo mu Burundi, ndetse ikaba irimo no kwitegura irushanwa rya Coupe du Président izakina nyuma y’ikiruhuko cy’ikipe y’igihugu.

Le Messager Ngozi cyakora cyo yifuza ko umukino wayo na Rayon Sports wazakinwa mu mpeshyi y’uyu mwaka, hakaba imikono ibiri irimo ubanza wabera i Kigali n’uwo kwishyura wabera mu Burundi.

Kuri ubu amakuru avuga ko nyuma y’uko Rayon Sports imenye ko uriya mukino utakibaye yahise itegura umukino wa gicuti na AS Muhanga uzaba ku wa Gatandatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *