Umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema yahawe imirimo n’Inama y’Abaminisitiri

Sangiza iyi nkuru

Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo ku wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi, yahaye imirimo mishya Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Teta yagizwe Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda.

Iyi Minisiteri ni yo yari asanzwe akoramo.

Undi wahawe imirimo muri iyi Minisiteri ni Clarisse Uwera wagizwe Umuyobozi ushinzwe abakozi ndetse n’Ishami ry’imiyoborere.

Teta Gisa wahawe imirimo mishya n’abagize Guverinoma y’u Rwanda, mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo yakoraga ubukwe n’umugabo we Malvin Manzi Perezida Kagame yamushimiye kuba yarabaye intwari, nyuma yo kujya kwiga mu mahanga gusa akagira umutima wo kugaruka mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema yahawe imirimo n’Inama y’Abaminisitiri
    Clarisse Uwera we ni umukobwa wande? Ntawagira byinshi yibaza ku izamurwa mu ntera ly’umwana wa Rwigema. Gusa ntawabura kwibaza icyo abamurusha uburambe ku kazi ndetse n’amashuri babitekerezaho! Biragaragara ko uriya mwanya awukesha izina lya se no kuba perezida yaramutahiye ubukwe!

  2. Umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema yahawe imirimo n’Inama y’Abaminisitiri
    Clarisse Uwera we ni umukobwa wande? Ntawagira byinshi yibaza ku izamurwa mu ntera ly’umwana wa Rwigema. Gusa ntawabura kwibaza icyo abamurusha uburambe ku kazi ndetse n’amashuri babitekerezaho! Biragaragara ko uriya mwanya awukesha izina lya se no kuba perezida yaramutahiye ubukwe!

  3. Umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema yahawe imirimo n’Inama y’Abaminisitiri
    Uwo mukobwa nakomereze aho akorere igihugu cyacu kandi Imana imufashe kuzuza neza inshingano yahawe.
    Nibyiza cyane pe.

  4. Umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema yahawe imirimo n’Inama y’Abaminisitiri
    Uwo mukobwa nakomereze aho akorere igihugu cyacu kandi Imana imufashe kuzuza neza inshingano yahawe.
    Nibyiza cyane pe.

  5. Umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema yahawe imirimo n’Inama y’Abaminisitiri
    Uwo mukobwa nakomereze aho akorere igihugu cyacu kandi Imana imufashe kuzuza neza inshingano yahawe.
    Nibyiza cyane pe.

  6. Umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema yahawe imirimo n’Inama y’Abaminisitiri
    Uwo mukobwa nakomereze aho akorere igihugu cyacu kandi Imana imufashe kuzuza neza inshingano yahawe.
    Nibyiza cyane pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *