Hannah Hirsh, wamaze imyaka itanu umumansuzi, avuga ko yahinduye ubuzima nyuma yo kongera kwegera Imana, ubu akaba asura utwo tubari agamije gufasha abagore bahakorera kuva muri uwo mwuga.
Mu nkuru yatangajwe na Fox News ku wa 3 Ukwakira 2026, Hirsh yavuze ko yinjiye muri uwo mwuga ashukishijwe n’amafaranga, ariko nyuma akaza gusanga ubuzima yabagamo butandukanye n’uko yabutekerezaga.
Yavuze ko mu myaka itanu yamaze muri uwo mwuga, yabonye ibibazo birimo ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu, ndetse na we ubwe aza kugwa mu mutego w’ibiyobyabwenge.
Ati: “Iyo uri muri ubwo buzima, ushobora kumva ko nta gaciro ufite kandi ko imbere muri wowe nta byishimo bihari, nubwo waba winjiza amafaranga.”
Hirsh yavuze ko mu mwaka wa 2020, ubwo icyorezo cya COVID-19 cyatumaga utubari two mu gace yabagamo dufunga, yabonye umwanya wo gutekereza ku buzima bwe no ku mubano we n’Imana.
Yasobanuye ko icyo gihe ari bwo yatangiye kuva muri uwo mwuga, akongera kwegera Imana, akabona amahoro avuga ko yari yarabuze mu buzima bwe.
Yagize ati: “Abantu berekana uyu buzima nk’aho ari bwo bukomeye kandi bwiza kurusha ubundi, ariko icyo namenye ni uko intego nyayo ari Yesu. Ubutunzi nyakuri buboneka mu Mana.”
Yakomeje avuga ko amafaranga ashobora kugaragara nk’igisubizo cy’ibibazo, ariko ko atari yo yonyine atanga ibyishimo n’amahoro birambye.
Nyuma yo kongera kwegera Imana, Hirsh yashinze umuryango witwa Kept by Grace Ministry, ugamije gufasha abagore bakora muri uwo mwuga kubona ubundi buzima.
Ubu asura utubari yakoreragamo kugira ngo aganire n’abagore bahakorera, ababwire ubutumwa bwa gikristo kandi abashishikarize gushaka ubundi buzima.
Avuga ko atajya aho agamije gucira abo bagore imanza, ahubwo ko ashaka kubereka ko bashobora guhindura ubuzima bwabo.
Ati: “Nta muntu n’umwe Imana itashobora guhindura, uko yaba yarabayeho kose.”
Hirsh yanenze abakristo bumva ko abagore bakora muri uwo mwuga badashobora guhinduka cyangwa kwegera Imana.
Yibukije ko, nk’uko Bibiliya ibivuga, Yesu yaganiraga n’abantu benshi abandi babonaga nk’abanyabyaha.
Yavuze ko inshingano ze ari ukubwira abo bagore ubutumwa abona ko bwabafasha, ariko ko guhinduka kwabo ari urugendo buri wese agomba kunyuramo.


