Bwiza

Umunsi Kabila yasabye Tshisekedi kumukuriraho igihano cy’urupfu

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 2 Ugushyingo 2026 saa 09:23
Umunsi Kabila yasabye Tshisekedi kumukuriraho igihano cy’urupfu

1419103

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yigeze gushaka ibiganiro rwihishwa na Perezida Félix Tshisekedi, mu gihe ubutegetsi bwe bwari bwaramukatiye igihano cy’urupfu.

Amakuru yatangajwe na Africa Intelligence avuga ko mbere y’uko Kabila agaragara ku isonga ry’umutwe wa FRN, yagerageje kugirana ibiganiro na Tshisekedi agamije gushaka uko yakurirwaho igihano cy’urupfu yakatiwe.

Ibyo biganiro byanyujijwe kuri Jean Mbuyu Luyongola wahoze ari umujyanama wa Kabila mu by’umutekano, akoresheje Fortunat “Bifort” Biselele wahoze ari umujyanama wa Tshisekedi.

Byatumye Kabila agera ku biro bya Perezida Tshisekedi biri i Kinshasa, aho bombi bagiranye ikiganiro cyamaze hafi amasaha abiri.

Icyari kigamijwe cyane muri ibyo biganiro ni igihano cy’urupfu Kabila yakatiwe adahari muri Nzeri 2025, nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu n’ibyaha by’intambara.

Tshisekedi ngo yagaragaje ko iki kibazo gishobora kuganirwaho, ariko ashyiraho ibisabwa birimo ko Kabila ava mu mujyi wa Goma, akamagana u Rwanda ndetse agahagarika imikoranire yose n’imitwe y’inyeshyamba.

Ku ruhande rwa Kabila, yasabye ko ibyo asabwa bishyirwa mu nyandiko kugira ngo bigire agaciro. Icyakora, nta masezerano yashyizweho umukono.

Nyuma y'ibyo biganiro, Kabila yongeye kugaragara i Goma, aho yagizwe umuyobozi wa FRN.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.