Umuntu wese ufata gusiramura nk’ibintu bikaze ni ikigoryi: Raila Odinga

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, yise “ibigoryi” abantu bose bafata gusiramura/rwa nk’ibintu bikomeye, agaragaza ko uyu muco usanzwe utari uw’abanyafurika.

Odinga yabitangarije mu gace ka Malaba ho mu ntara ya Busia iherereye mu burengerazuba bwa Kenya, aho kuri uyu wa Mbere yagiraniye ikiganiro n’abashyigikiye ishyaka rye rya ODM.

Uyu munyapolitiki yaneguye ibijyanye no gusiramura, akomoza ku banyapolitiki bo muri Kenya baneguye umwe muri bakeba babo ko adakwiye kuyobora, kuko adasiramuye.

Odinga yagaragaje gusiramurwa ari umuco wazanwe n’abanya-Kenya bo mu bwoko bw’aba-Bantu, ashimangira ko ababyirata ari ibigoryi.

Ati: “Umuntu uvuga ngo wowe uri umuntu udasobanutse kuko udasiramuye, ibyo si ubushenzi? Ambuka umupaka hano hakurya Uganda, amoko abiri yonyine niyo asiramurwa, andi nka Baganda, Basoga, Banyankole, Banyolo, Batolo, Wacholi, Walang’i abo bose ntibakeba.”

Yakomeje agira ati: “Ibintu byo gusiramurwa bikorwa n’aba-Bantu bo muri Kenya gusa…Ibi bintu byo gusiramurwa ni ibintu bidafite agaciro by’idini gusa. Ugiye no muri RDC aba-Bantu ntibasiramurwa, ugiye muri CamĂ©roun ntibasiramurwa, ugiye muri Afurika y’Epfo ntibasiramurwa.”

“Ibi ni ikintu gito cyane n’umuntu ubifata nk’ibintu bikomeye ni ikigoryi cyane.”

Ni Odinga by’umwihariko wanenze Imana kuba yarakoze”amakosa yo gushyira agahu” bakata iyo basiramura igitsina cy’umugabo.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Umuntu wese ufata gusiramura nk’ibintu bikaze ni ikigoryi: Raila Odinga
    Uyu mugabo nta makuru sfite. Ibihugu byose yavuze ni amahomvwe kuko ntaho badasiramura kandi birinda indwara. Naho ibyo kuvuga ibya ba Bantu ni iturufu ishaje cyane ikoreshwa nababa badhaka hucamo abantu ibice ngo babone aho bicishiriza bene wabo. Imana ikunda Kenya yamuhamagara vuba ikajya kumugorora akazazukana isura ndhya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *