5oofglt4_miss-world-2025_625x300_31_May_25

Umunya-Thailand yagizwe Miss w’Isi wa 2025

Sangiza iyi nkuru

Mu muhango wabereye i Hyderabad mu Buhinde, Opal Suchata uhagarariye igihugu cya Thailand ni we wambitswe ikamba rya Miss World 2025, asimbuye Krystyna Pyszkova wo muri Repubulika ya Tchèque.

Iri rushanwa rikomeye ry’ubwiza n’ubushobozi ryabaye ku nshuro ya 72, rikaba ryasize Opal yigaragaje nk’umukobwa w’indashyikirwa mu bwiza, ubuhanga no gusobanukirwa agaciro k’ubugwaneza. Yambaye ikanzu y’umweru irimo udushushanyo tumeze nk’amabuye ya “opal”, aho yavuze ko ari icyubahiro aha umushinga we Opal For HER, wibanda ku gushyigikira abagore bahindura isi binyuze mu mpuhwe n’ubutwari.

Opal yanditse kuri Instagram ati: “Iyi kanzu isobanura urugendo rwo gukira no kwihagararaho. Isura yayo igaragaza abagore bahitamo ibyiringiro aho guhitamo ubwoba.”

Mu gihe Thailand yishimira intsinzi ya Opal, mu Buhinde haravugwa agahinda nyuma y’uko Nandini Gupta wari uhagarariye icyo gihugu atabashije kugera mu bakobwa 8 ba mbere, nubwo yari yarageze mu 40 ba mbere ku rwego mpuzamahanga.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya iri rushanwa ribaera mu Buhinde, nyuma y’uko umwaka ushize ryabereye i Mumbai.

Opal Suchata ubu ni we uzahagararira urubyiruko rw’isi mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza no guteza imbere abagore, akomeza umurage w’abambitswe iri kamba mbere ye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *