Umunya-Ukraine ni we wegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda, Karadiyo yongera kuba uwa 3

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Ukraine Budyak Anatoli ukinira ikipe ya TSG Cycling Club, ni we wegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Gatanu.

Saa yine z’igitondo abasiganwa bari bahagurukiye i Musanze, banyura mu karere ka Gicumbi mbere yo kugera kuri Kigali Conversation Center ahasorejwe agace k’uyu munsi.

Ni urugendo rwareshyaga n’ibilometero 152.

Anatoli yegukanye aka gace akoresheje amasaha atatu, iminota 35 n’amasegonda 21. Yanganyaga ibihe n’umunya-Eritrea Tesfazion Natnael wa Drone Hopper-Androni wanukurikiye.

Umunyarwanda Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wari wabaye uwa gatatu mu gace k’ejo ka Muhanga-Musanze nanone yongeye kuba uwa gatatu mu gace k’uyu munsi.

Uyu musore ukinira Benediction Ignite Club yageze i Kigali arushwa amasegonda atanu n’abakinnyi bari bamuri imbere.

Undi munyarwanda waje hafi ni Mugisha Moise w’ikipe ya Pro Touch wabaye uwa 24 arushwa n’uwa mbere amasegonda 44.

Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael wegukanye Tour du Rwanda ya 2020 ni we wahise afata umwambaro w’umuhondo, akaba arusha amasegonda atandatu Anatoli umukurikiye ku rutonde rusange.

Abanyarwanda bari hafi ni Manizabayo Eric uri ku mwanya wa 10 arushwa iminota ibiri n’amasegonda 16 na Tesfazion.

Manizabayo na we ararusha amasegonda 10 Uwihirwe Byiza Renus wa Team Rwanda umukurikiye ku mwanya wa 11.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umunya-Ukraine ni we wegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda, Karadiyo yongera kuba uwa 3
    Yoôo, Ariko imikino ni myiza pe, Ubu arikinira asiganwa iwabo byakomeje, Uziyakire Ubuhungiro mugihe iwanyu bigikomeye

  2. Umunya-Ukraine ni we wegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda, Karadiyo yongera kuba uwa 3
    Yoôo, Ariko imikino ni myiza pe, Ubu arikinira asiganwa iwabo byakomeje, Uziyakire Ubuhungiro mugihe iwanyu bigikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *