Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rushyashya, Burasa Jean Gualbert, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri azize uburwayi. Urupfu rwa Burasa rwemejwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ)ku gicamunsi cy’itariki ya 5 Gicurasi 2020. Mu itangazo ryatanzwe na ARJ ku urubuga rwa Twitter ryavugaga ko nyakwigendera yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aho yari arwariye guhera mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2020. Umwe mubo bakoranaga bya hafi, Habumuremyi Viateur yatangarije Bwiza.com ko yagize ikibazo cyo guturika k’udutsi tw’ubwonko. Uyu avuga ko urupfu rwe rubatunguye kuko yari yatangiye koroherwa, babona ko ashobora gukira vuba. Viateur yagize ati: “ Yari yari atangiye koroherwa. Burasa yari umunyamakuru w’umunyamwuga, yakundaga akazi ndetse yajyaga akora amasaha y’ikirenga, muri make tubuze umuntu w’ingezi muri uyu mwuga w’itangazamakuru. “ Burasa Jean Gualbert yatangiye itangazamakuru mu 1993 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi akorera ikinyamakuru Rwanda Rushya cyari kiyobowe na André Kameya wari Nyirarume. Uyu ari mu banyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Burasa yakoze kuri Radiyo Muhabura yari iyi Inkotanyi. Nyuma ya jenoside yakoze kuri Radiyo Rwanda ari ho yavuye ajya gushinga Rushyashya. Burasa asize umugore n’abana batatu.

2 Responses
Umunyamakuru Burasa Jean Gualbert wayoboraga Rushyashya yitabye Imana
Igendere Burasa.Twese abakuzi tuzahora tukwibuka.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.