Umunyamakuru Jado Castar arafungurwa cyangwa akomeze gufungwa kuri uyu wa Gatanu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare byitezwe ko ari bwo hasomwa umwanzuro w’urubanza rw’ubujurire bw’umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu wamenyekanye nka Jado Castar.

Mu mpera z’ukwezi gushize Castar yari yongeye imbabazi ku bw’icyaha yahamijwe, atakambira Urukiko Rukuru arusaba ko igifungo yahawe cyasimbuzwa ihazabu.

Ku wa 13 Ukwakira 2021 ni bwo Castar wahoze ari Visi-Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo igifungo cy’imyaka ibiri rumuhamije icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ni icyaha yakoze ubwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yari mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, nyuma bikagaragara ko hari abakinnyi bakomoka muri Brésil yakinishije batujuje ibisabwa.

Aba barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes.

Mu iburanisha imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo Castar yashinjwe ko mu gihe cyo gushaka aba bakinnyi yanditse ubutumwa bwerekana ko Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Brésil yamusubije kandi atari byo.

Mbere y’uko irushanwa ritangira, Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ryandikiye irya Brésil risaba guhabwa abakinnyi bakwifashishwa n’Ikipe y’Igihugu.

Icyo gihe Brésil yohereje abakinnyi ariko ntiyahita itanga ibaruwa isobanura niba nta gihugu na kimwe bakiniye nka rimwe mu mabwiriza yagenwe n’Ishyirahamwe rya Volleyball ku Isi (FIVB) mu gihe abakinnyi bagiye gukinira igihugu bavukamo.

Mu gutinda guhabwa ibaruwa yemeza ko abakinnyi nta gihugu bakiniye, Jado Castar yishyize mu mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Brésil asubiza yohereza ubutumwa nk’uwemeza ko nta muziro bafite wababuza gukinira u Rwanda.

Ni icyaha uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru yemeye, gusa avuga ko yagikoze mu nyungu z’igihugu kugira ngo kibone abakinnyi ku gihe ndetse cyitware neza mu mikino cyari cyakiriye.

Nyuma yo gukatirwa Castar yajuririye mu Rukiko Rukuru asaba ko igihano yahawe cyakurwaho.

Ubwo yaburanaga ubujurire bwe ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama, yabwiye urukiko ko yajuriye kuko atanyuzwe n’igihano yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Yavuze ko kuva yatangira guhamagazwa na RIB ndetse n’Ubushinjacyaha atigeze ahakana icyaha yari akurikiranyweho cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, akavuga ko yumvaga byari mu nyungu z’igihugu.

Ati: “Nyakubahwa Perezida w’iburanisha ibyo nakoze byose nabitewe n’urukundo nkunda igihugu cyanjye, nagira ngo ikipe y’igihugu izitware neza mu marushanwa twari twateguye kandi bwari n’ubwambere igihugu cyacu kigize ayo marushanwa.”

Yakomeje agira ati: “Ndasaba ko mu bushishozi bwanyu igihano nahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyo gufungwa imyaka ibiri cyakurwaho kigasimburwa gutanga ihazabu, kuko icyo gihano cyo gutanga ihazabu na cyo giteganywa n’amategeko.”

Castar abajijwe n’umucamanza icyamuteye guhimba iyo Email agakora inyandiko mpimbano, yasubije ko impamvu yabimuteye byose ko ari uko asanzwe ari Visi-Perezida wa kabiri wa FRVB.

Ati: “Birumvikana ko iri rushanwa ryari riremereye kandi rikomeye nkoresha imbaraga z’umurengera kugira ngo nk’igihugu ikipe yacu izitware neza mu marushanwa twari twateguye.”

Me Gashagaza Philbert umwe mu banyamategeko batatu bamwunganira yabwiye urukiko ko we n’umukiriya we bajuriye kugira ngo barutakambire Castar akurwe ku gihano cyo gufungwa imyaka ibiri gisimbuzwe gutanga amande nk’uko biteganywa n’amategeko.

Yasabye Urukiko ko mu gihe rwagira ukundi rubibona Bagirishya yahanishwa igihano gisubitse.

Yarwibukije ko ibyo asabira umukiraya we byo gutanga amande gusa bitari bishya mu nkiko kuko hari imanza nyinshi zicibwa n’inkiko zitandukanye abaregwa bagahanishwa amande gusa aho gufungwa.

Ati: “Mushobora kureba n’igihe amaze afunzwe, igihe cy’amezi atanu akaba yasubikirwa amezi 19 abura ngo arangize igihano asigaje, cyangwa urukiko rwabibona ukundi rukaba rwamuhanisha igihano cyo gutanga ihazabu Miliyoni eshatu (3,000,000Frw).”

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwabwiye urukiko ko butigeze bujurira, bwanyuzwe n’igihano Castar yahawe.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’ubujurire bwa Jado Castar usomwa kuri uyu wa 25 Gashyantare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *