Manirakiza Mapendo wamenyekanye mu itangazamakuru nka ‘Keddy’, yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwamahoro Sarah uzwi nka Salama.
Ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza ni bwo aba bombi bakoze ubukwe, mu birori byabereye mu karere ka Rubavu.
Ni ibirori byatangiye saa yine z’igitondo aho Keddy yasabye akanakwera Sarah mu busitani bwa Candida buherereye mu murenge wa Gisenyi.
Ni ibirori byakurikiwe n’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu itorero ry’abakristu rya Gisenyi, mbere yo kwiyakirira kuri Candida Garden.
Manirakiza yamenyekanye mu itangazamakuru by’umwihariko ku muyoboro ya YouTube ya Mapendo TV na BWIZA TV.
Mu bukwe bwe, umuyobozi wa BWIZA TV, Kayiranga Mecky ni we wari wamubereye umubyeyi wa Batisimu (Parrain).




One Response
Salama musaza. Congs ,urabikoze. Urugo rwiza. Ubundi ukomeze uripure.