Bwiza
ads

Umunyamakuru Taikun Ndahiro yahawe gufungwa iminsi 30

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 16 Nzeri 2026 saa 18:22
Iminota 1 yo gusoma
Umunyamakuru Taikun Ndahiro yahawe gufungwa iminsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Taikun Ndahiro afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe akurikiranweho gukoresha urumogi no kwigomeka ku bashinzwe umutekano.

Umwanzuro watangajwe ku wa 16 Nzeri 2026. Ubushinjacyaha bwavuze ko Taikun yasanganywe urumogi ndetse ko ubwo abashinzwe umutekano bari baje iwe, yabanje kwanga kubaha amabwiriza yo kwambara amapingu.

Taikun yemeye ko yakoresheje urumogi, ariko avuga ko yari yaratangiye gahunda yo kurureka. Yahakanye kandi ko yaba yarakubise umushinzwe umutekano, asobanura ko ibyabaye byatewe no kutumvira ako kanya itegeko ryo kwambara amapingu.

Ku birebana n’impapuro yatwitse mu nzu, Taikun yavuze ko atari agamije kwiyahura, ahubwo ko yashakaga gutera ubwoba DJ Lenzo babanaga kugira ngo ave mu nzu.

Urukiko ariko rwategetse ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.