Umunyarwanda ushinjwa uruhare muri Jenoside yafatiwe muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hafatiwe umunyarwanda ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umunyarwanda witwa Eric Tabaro Nshimiye ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi muri Jenoside ndetse no guhisha amakuru ku bandi bayikoze.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nshimiye ubwe yatemaguye abantu akanabakubita uduhiri dushinzemo imisumari kugeza bapfuye.

Amakuru avuga ko mu 1995 yaje guhungira muri Kenya abeshya Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka kugirango abone uko ajya muri Amerika birangira yemerewe.

Michael Krol wo mu itsinda ry’amaperereza yihariye ryo muri minisiteri y’umutekano w’igihugu yashyize hanze itangazo rigaragaza ko Nshimiye yabeshye kugirango ahishe uruhare rwe muri Jenoside.

Yagize ati: “Nshimiye ashinjwa kubeshya kugira ngo ahishe uruhare rwe muri amwe mu mahano akomeye cyane ya muntu yabayeho mu bihe byose.

“Leta imurega ko ubuhamya bwe mu gushinjura uwahamwe no gukora jenoside kwari ukugerageza kurimo imibare guhisha ibyaha biteye ubwoba byakozwe muri jenoside.”

Ubusanzwe Nshimiye, w’imyaka 52, yabaye umunyeshuri mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda I Butare mu myaka ya 1990.Yigaga mu ishami ryigisha ubuvuzi bw’abantu.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko yagerageje kuvugana n’umwunganizi wa Nshimiye mu mategeko bwana David Johnson, ku murongo wa Telephone ariko ntiyahita asubiza.

Byitezwe ko Nshimiye agomba kugezwa mu rukiko rwo ku rwego rwa leta mu mujyi wa Boston mu gihe kiri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *