Umugore w’Umunyarwanda, Zanifa Hamza, ari mu bantu 19 bapfiriye mu mpanuka y’indege yo muri Tanzania yaguye mu kiyaga cya Vigitoriya, ubwo yageragezaga kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Bukoba kuwa 6 Ugushyingo 2022. The New Times ivuga ko Zanifa w’imyaka 29, avuka kuri nyina w’Umunyarwanda na Se uvuka Tanzania. Iby’urupfu rwe byemejwe na mubyara we, Laetitia Musomandera, wavuze ko Zanifa yari mu ndege ya Kompanyi Precision Air yavaga Dar Es Salaam ijya Mwanza ariko ikabanza guca Bukoba. Yavuze ko yari agiye Bukoba aho yakuriye. Zanifa Hamza yari aherutse gusoza amasomo ya kaminuza muri Turukiya.


