2d5c4ea4c4aaf3aea8ac8dee1df8fbe8.jpg

Umunyarwandakazi ukora kuri NTV ari kurebana ay’ingwe na mugenzi we

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru ufite inkomoko mu Rwanda, akaba akora kuri Televiziyo ya NTV muri Uganda, Uwamahoro Lynda Ddane, ari kurebana ay’ingwe n’umukobwa witwa Etania, basanzwe bakorana avuga ko ashaka kumwirukanisha ku kazi, agatwara umwanya we.

Ibinyamakuru byandika amakuru y’imyidagaduro muri Uganda, bivuga ko Etani na Lynda bameranye nabi kandi ko bimaze ibyumweru bitari bike.

Uwamahoro yavuganye na Kasuku Media, avuga ko yiboneye neza ibyo Etania yirirwa amutaranga mu bandi bakobwa. Ni inkuru agarukaho, umuzige w’amarira ugashoka ku matama.

Kasuku yatangaje iti ” Lynda Ddane yaje arira anyereka ‘screenshots’ zirimo uko abagore birirwa bamvuga n’ibyo Etania yavuze.”

Yakomeje agira ati ” Sinzi impamvu anyanga (Etania) ariko njye meze neza. Nta kibazo mfitanye na we gusa urabizi ko ibi si ibintu umuntu uwo ari wese yifuza kuba byamubaho. Nta butumwa mufitiye, sindaganira na we, duhurira imbere y’abantu gusa.”

2d5c4ea4c4aaf3aea8ac8dee1df8fbe8.jpg
Lynda Ddane ari kumwe na Etania

Uwamahoro Lynda uzwi nka Lynda Ddane, amaze kumenyekana mu bitangazamakuru bya NTV na K FM ndetse n’ubwiza bwe butuma aba ikimenyabose nk’umuravumba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *