Bwiza

Umunyarwenya Joshua yasohowe ku ngufu mu gitaramo cya Doctall Kingsley

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 28 Ugushyingo 2026 saa 09:23
Umunyarwenya Joshua yasohowe ku ngufu mu gitaramo cya Doctall Kingsley

1526722

Umunyarwenya Kamirindi Joshua yasohowe ku ngufu mu gitaramo ‘Ntakirutimana Xperience’ cya Doctall Kingsley, cyabereye muri Petit Stade i Remera ku wa 27 Ugushyingo 2026, nyuma yo guteza imvururu ku rubyiniro.

Byabaye ubwo Doctall Kingsley yasabaga abitabiriye gushyigikira Baby Fiston, umwana w’imyaka 10 wigaragaje mu gutera urwenya. Joshua wagaragazaga ibimenyetso by’umuntu wasinze, yatangiye gusagarira umwe mu bari bagiye gushyigikira uwo mwana.

Nyuma yo gusabwa kuva ku rubyiniro akabyanga, Joshua yihambiriye ku ntebe, bituma abashinzwe umutekano bamuterura bamusohora mu cyumba cyaberagamo igitaramo.

Iki gitaramo kandi cyaranzwe n’ibibazo by’amajwi ndetse n’ubwitabire butari bwinshi. Gusa Baby Fiston, wo muri Sherrie Silver Foundation, ni umwe mu bashimishije abitabiriye kubera ubuhanga yagaragaje mu gutera urwenya.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.