Umupfumu Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko, yasabye inzego bireba guhana zihanukiriye Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions, nyuma y’amashusho ye aheruka kujya hanze asambana n’abagabo bagenzi be.
Uyu musore ukomoka i Nyamasheke amaze iminsi yarahindutse iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amashusho ye aheruka kujya hanze asambana n’abagabo babiri b’abazungu.
Ni amashusho y’umunota umwe yashyizwe hanze hifashishijwe urubuga rwa Snapchat ya Turahirwa Moses.
Turahirwa abinyujije ku rubuga rwa Twitter nyuma rwaje kuvaho, yemeje ko ari we ugaragara muri ariya mashusho, aboneraho gusaba imbabazi Abanyarwanda.
Yagize ati: “Ndasaba imbabazi abavandimwe banjye bo mu Rwanda bakozweho n’aya mashusho yashyizwe ku karubanda ajyanye na filime iri gufatirwa mu Butaliyani, ndetse n’abakinnyi ba filime b’Abataliyani n’inzu z’imideli na zo zagizweho ingaruka n’iki kibazo.”
Turahirwa yasobanuye ko konti ye ya Snapchat yakoreshejwe ubwo aya mashusho yashyirwaga hanze, nyuma yo kwibwa n’abantu bataramenyekana.
Turahirwa wasabye abantu kwitondera ibishobora kunyuzwa kuri Compte ye ya Instagram, yabwiye abamukurikira ko amashusho yashyizwe hanze ari amwe mu agize filime ye yise ‘Kwanda Season1.
Rutangarwamaboko abinyujije kuri Twitter ye ku rundi ruhande, yavuze ko ibyakozwe na Moses ari “ubuhone” budafite aho buhuriye n’izina yahaye filime ye.
Yagize ati: “Nk’Umushakashatsi wihebeye umuco, amateka, Imbonezabitekerezo n’ubuzima bwa muntu; mbabajwe cyane n’ikitiriwe kwaanda twasobanuye muri 2014 ko ari ukwaguka bizira imbibi zaba iz’ahantu zaba n’izigihe, ari cyo gisobanuro cy’u Rwanda none bikaba bihindanyijwe n’ubuhone bw’ubutinganyi.”
Yunzemo ati: “Kwaanda si umwanda mureke guhindanya u Rwanda n’umuco wacu.”
Rutangarwamaboko nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco yavuze ko “atsinze akabi kateye anasaba inzego bireba kubihana by’akabonerezo.”


