Umurundikazi Floriane Irangabiye wamenyekaniye mu biganiro yagiranaga n’ibinyamakuru ku ngingo zerekeye uburenganzira bw’ikiremwamuntu, afunzwe n’urwego rwa Leta y’u Burundi rushinzwe iperereza guhera mu mpera za Kanama 2022.
Urubuga SOS rwo mu Burundi, rusobanura ko uyu mugore wabaga mu Rwanda nk’impunzi akurikiranweho icyaha cyo kugambanira igihugu gifitanye isano n’ikirego cy’uko ngo akorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’iwabo.
Itabwa muri yombi rya Irangabiye ryatumye bamwe mu Barundi baba mu Rwanda bagira ubwoba bwo kuba bataha iwabo, kuko ngo na bo bashobora gufungwa nka mugenzi wabo.
Muri bo harimo Umurundikazi Anick Nicky wagize ati: “Floriane byanze ko amva mu mutwe. Inshuro ya nyuma namubonye yari muri dot ya ma soeur. Ni ukuvuga ko nanjye ndamutse ngiye mu Burundi bigomba kugenda uku? Mana tabara abana bawe turarushye.”
Iyi nkuru na Senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Havugimana Emmanuel yagize icyo ayivugaho asubiza urundi rubuga rwitwa Itara Burundi rwari rumaze kuyitangaza.
Yagize ati: “Ni iki yari agiye gukorayo? Ariko ndamwumva! Nta wushobora kwishimira ahandi ku Isi kurusha mu gihugu yavukiyemo. Turamwingingira Umukuru w’Igihugu, amugirire impuhwe.”
Mu Rwanda, Irangabiye yakoraga itangazamakuru n’ubusesenguzi. Bigaragara ko yagiraga ukwisanga muri iki gihugu, kuko yifatanyaga n’Abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye birimo kwitabira ubukwe.
Irangabiye abinyujije ku rukuta rwe, yakunze kugaragaza ko akunda Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’umuryango we. Ifoto iri kuri ‘profile’ ye irabishimangira, kuko agaragara ari kumwe n’Umukuru w’Igihugu.

10 Responses
Umurundikazi Irangabiye wabaga i Kigali afungiwe mu Burundi
Abarundi baba mugwanda cane cane abakunda gutanga ivyiyumviro kuvya politic yo muburundi ico murakizi neza ko muhayeze Ari niminyororo udaphuye. None nibiki kibazana rindira igiye c’Imana kigere mureke kwicira inzira.

bavuga mu Rwanda apana mugwanda sibyo mushingantahe we

Abasenateri nkaba bamaze iki koko. Niba umuntu arimo gukurikiranwa nubutabera, kugirango arekurwe bisaba intervention ya President wigihugu?
Mwagiye mureka inzego zigakoraa

Gs Reta yabarundi numva itsgakwiye kugira urwikekwe kubaturage baba bahunze ngo kugambanira uburundi agubwo leta ifite ishyari ko abaturage bahunze urwanda rwabakiruye rukabaha aho kuba rukabagaburira yo yaratekerezagako abanyarwanda bazirukana abarundi arega uwo mumama siwe wenyine ufinzwe nabandi barundi benshi bahunze bahunga inkota Yaleta yuburundi bahungiye murwanda bonyine iyo bagezeyo iwabo barafungwa ngo bahungiye mubanzi
Aribyo bita ngo bagambaniye uburungi.. perezida tohoza neza kuki iyu nisi dutuye ibyiza nibibi uzabibazwa kuburundi nabarundi uyoboye

Ni mwizaaaaaa. Nyagasani amurengere