Umusaruro nkene mu byaranze abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’igihugu mu cyumweru gishize

Sangiza iyi nkuru

Impera z’icyumweru gishize zaranzwe n’umusaruro nkene ku basore b’Abanyarwanda bakinira ruhago hanze y’igihugu, dore ko abenshi batashoboye kwitwara neza mu makipe yabo.

Abenshi muri aba bakinnyi bari bagiye babanza ku ntebe y’abasimbura, abagiriwe ikizere bagasimburwa hakirikare kubera umusaruro wabo mukeya,mu makipe babarizwamo.

Nko muri ashampiyona y’icyiciro cya mbere muri Maroc izwi nka ‘Botola Pro’ ibarizwamo abakinnyi babiri b’Abanyarwanda aribo MANISHIMWE Emmanuel Mangwuende hamwe na Manzi Thierry bakinira FAR Rabat.

Bombi nta wabashije kubona umwanya wo kubanza mu kibuga ubwo ku cyumweru FAR Rabat yari yakiriye mu rugo MC Oujid ikahatsindirwa ibitego 3-0.

Mangwende yari ku ntebe y’abasimbura, mu gihe Manzi we atari no ku rutonde rw’abakinnyi bifashishijwe muri uwo mukino.

Muri shampiyna yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ikinamo Bizimana Djihad ukinira ikipe ya Deinze, ku cyumweru ikipe ye yari yakiriwe na RWD Molenb maze ibatsinda igitego 1-0.

Umukino warinze urangira Djihad adakandagiye mu kibuga, mu gihe muri iyiminsi arikugorwa no kubona iminota ihagije yo gukina.

Muri Macedonia y’Amajyaruguru FC Shkupi ya Rwatubyaye Abdul ku Cyumweru yari yakiriye mu rugo FC Academy Pandev, maze FC Shkupi iyitsinda 2-1.

Rwatubyaye ntabwo yaragaraye muri uyu mukino bitewe nimvune yigihe kirekire afite. Kugeza ubu FC Shkupi niyo iyoboye muri iyi shampiyona n’amanata 45, ikaba irusha KFShkendija iyikurikura amanota 8.

Muri Tanzania ho ahabarizwamo rutahizamu Meddie Kagere, ku cyumweru Simba akinira yakinye na ASEC Memosa yo muri Côte d’Ivoire mu mukino wo mu itsinda wa CAF Confederation Cup.

Simba yabashije gutsinda ibitego 3-1 muri uyu mukino Kagere yabanje mu kibuga ariko ntiyabashije gutsinda igitego.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *