Dr Frank Habineza, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party, avuga ko bishimira uburyo ibyo bagiye bavuganiraho abaturage birimo gukorwa, muri ibyo hakaba harimo ko umushahara w’abasirikare wazamuweho 75%, uw’abarimu ukaba umaze kuzamurwaho 20% n’uw’abapolisi nawo ukaba urimo kuzamurwa.
Ibi Dr Frank Habineza yabisobanuye ubwo bari mu nama ya biro Politiki y’iri shyaka, yigaga ku byerekeye itumanaho mu bihe by’icyorezo cya Coronavirus. Muri iyi nama, batangarije abarwanashaka ko bishimira uburyo iri shyaka rikomeje kubona imyanya yo kurihagararira mu nzego za Leta, nyuma yo kugira abadepite babiri ubu bakaba baranabonye umusenateri.
Dr Frank Habineza yavuze ko bishimira kuba ibyo ishyaka ayoboye ryagiye risaba Leta bigenda bikorwa, muri ibyo hakaba hari harimo kuzamura umushahara wa mwarimu, umushahara w’abasirikare n’uw’abapolisi. Abarimu ngo bongerewe 10% kandi bagiye kongerwaho andi 10% naho abasirikare bongejwe 75% mu gihe n’abapolisi biri mu nzira bikorwa. By’umwihariko abarimu bo ngo banabasabiye ihahiro ryihariye kandi naryo ngo hari amakuru bafite ko bigeze kure binozwa.
Dr Frank Habineza yabwiye Abanyamakuru ko hari n’ibindi bakomeje gusaba Leta kandi bizeye ko bizakorwa.
Yagarutse ku mafaranga yagenewe abaturage agamije kubafasha kwikenura nyuma yo kuzahabwa n’icyorezo cya Covid, ikibazo gihari ngo akaba ahabwa abifite kuko ibisabwa usanga abayakeneye batabyigondera.
Src: Ukwezi.com

20 Responses
Umushahara w’abasirikare wazamuweho 75%_Dr Frank Habineza
-Bamwe75% kandi no bafite na army shop
-Abandi10% nta mwarimu shop.
Ibi bintu ntiwabigereranya gusa iyo usomye ibi uri mwarimu agahinda karakwica.hanyuma mugitondo tuti ireme ry’uburezi ; twabashyiriho sacco.kandi idashobora no kuguza amaf afatika kubera inzitizi igenda ishyiraho buri munsi.

Iriya 75% simpamya ko ari ukuri. Ariko icyo nzi ni uko ireme ry’umutekano ari ingenzi kurusha ibindi byose. Cyane cyane iyo urebye aho igihugu cyacu kiri.

Eeeee Habineza 10% abarimu muri make icyo ubiba nicyo usarura.Mu gihe cyo umushahara wa mwalimu utangana ni karita yabanyakubahwa. Ireme ryuburezi riragoranye pe

Birababaje abarimu ntamahirwe bafite peee

Abarimu bazamuwe 10%, ubwo hongeweho amafaranga ibihumbi 4000rwf ku mwarimu wa primaire.

Ntekereza ko ibibazo byumushahara muke wa mwalimu bizwi nabanyirabyo bayafata ndetse na Leta iyabaha kandi izi neza ko ntacyo bayamaza kwisoko riri hanzaha. Iyo ukukiye amateka ngo ibihumbi icumi biva mu kazi ariyo mpamvu hahoramo imyanya. Ikindi iyo uvuze umushahara bagusubiza ngo uzajye aho bahemba neza. Umva imvugo zabanyaporitike

Muraho neza nukuri turabashimiye cyane kand nibyiza ko muvuganira rubanda kand turanashimira Leta kuko idahwema kumva ibyifuzo by’abayituye

Hababaje ibyaruhara naho njwiri azogosha

Kongera abasirikare birashimishije cyane,kongera umwashahara mwarimu nukwihesha agaciro no kubaka ireme ryuburuzi.Reka nigarukire kubasirikare bacu barangwa na discipline no kwihangana,abanyapolitike abacuruzi nabaturage ibyo mutunze byose mubikesha ingabo ntabyo nasubira muri détails.

Mwalimu aracyarengana! ngo barashaka kumushyiriraho isoko ryihariye! dufite abantu bateye imbere mu bukungu! noneho bazashyireho n’isoko ryihariye ry’abafundi, isoko ryihariye ry’abatayeri, isoko ryihariye ry’abatwara moto. Ni akumiro gusa!