Umunya-Pologne Szymon Marciniak, yemeye ko hari amakosa yakoze ubwo yasifuraga umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi Argentine yatsinzemo u Bufaransa kuri penaliti 4-2.
Ni umukino Argentine yatsunze yegukana Igikombe cy’Isi, nyuma y’uko yo n’u Bufaransa bari baguye miswi ibitego 3-3 mu minota isanzwe y’umukino.
Nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Stade ya Lusail iherereye i Doha mu murwa mukuru wa Qatar Marciniak yashimagijwe n’abantu batandukanye barimo n’abasifuzi bagenzi be, nyuma yo kwitwara neza mu buryo budasanzwe.
Kuri ubu bamwe mu bakunzi ba ruhago bakomeje kugereranya uyu munya-Pologne n’Umutakiyani Pierluigi Collina ufatwa nk’umusifuzi mwiza ku Isi kurusha abandi mu mateka y’Isi.
Kimwe mu byemezo byarumye Marcinak ashimagizwa n’abatari bake ni ukuvumbura ko Marcus Thuram yigushije mu rubuga rw’amahina, mu gihe abenshi batekerezaga ko u Bufaransa bwakabaye buhabwa Penaliti.
Uyu musifuzi w’imyaka 41 y’amavuko n’ubwo yashimagijwe n’abatari bake, yavuze ko we hari ikosa abona yarakoze.
Ni ikosa avuga ko yakoze ubwo yahagarikaga umukino nyuma y’ikosa Marcos Acunã wa Argentine yari amaze gukora. Ku bwe ngo yakabaye yararetse umukino ugakomeza bijyanye no kuba u Bufaransa bwarimo bwataka.
Aganira na Sport.PL yagize ati: “Ni byo rwose hari amakosa yabayeho kuri uyu mukino wa nyuma. Naburijemo contre-attaque y’u Bufaransa nyuma ya tackle mbi ya Marcos Acunã.”
Yunzemo ati: “Nikanze ko umukinnyi wari ukoreweho ikosa yashakaga gutuza, gusa mbona narabisomye nabi kubera ko nta kibi cyigeze kibaho, bityo nakabaye nararetse umukino ugakomeza hanyuma nkaza gutanga ikarita nyuma.”
Uyu musifuzi yavuze ko icy’ingenzi ari uko nta makosa aremereye yakoreye muri uriya mukino.



2 Responses
Umusifuzi wasifuye umukino wa Argentine n’u Bufaransa yahishuye ikosa rimwe yawukozemo
Mujye mwihangana mugenzure neza imyandikire yanyu nk’abanyamakuru.
Mukomeze bizaza
Umusifuzi wasifuye umukino wa Argentine n’u Bufaransa yahishuye ikosa rimwe yawukozemo
Mujye mwihangana mugenzure neza imyandikire yanyu nk’abanyamakuru.
Mukomeze bizaza