Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda Minisante, yatangaje ko kuri uyu wa 01 Nyakanga abantu 17 ari bo banduye Covid-19, hanaboneka umuntu wa gatatu mu Rwanda uhitanwe n’iki cyorezo.
Uwa gatatu wahitanwe na kiriya cyorezo nk’uko Minisante yabitangaje, Ni “umusirikare wa RDF w’imyaka 51 wari mu butumwa mu mahanga wari usanzwe afite ubundi burwayi .”
Uyu musirikare yiyongereye ku mupolisikazi w’u Rwanda wahitanwe na Covid-19 mu kwezi gushize na we wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga ndetse n’undi mugabo wari umushoferi.
Minisante yavuze ko mu barwayi 17 babonetse, harimo barindwi bo mu mujyi wa Kigali, batandatu b’i Ngoma, babiri b’i Rubavu na babiri b’i Rusizi.
Magingo aya abanduye Covid-19 mu Rwanda bamaze kugera ku 1,042, barimo 480 bamaze kuyikira.

2 Responses
Umusirikare wa RDF yabaye umuntu wa gatatu wishwe na Covid-19 mu Rwanda
Yesu weee…! Man murejyenzi uwiteka wee! Dutabare turakwijyinze dukize uyumubisha wicyorezo rwose abanyarwanda twiyirizepe tujye kumavi usibye rurema wenyi ntacyo twakwishobozape umbwoba burandenze abanya rwanda tujyire uruhare rwaguhashya iyirara twivuye inyuma murakoze byandenzepe.