Umusirikare wo mu ngabo za Uganda ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia, yarashe bagenzi be batatu arabica.
Byabereye i Mogadishu ku wa Mbere tariki ya 02 Mutarama 2023.
Amakuru avuga ko bigitangira uriya musirikare wari ku burinzi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Aden Adde, yarashe mugenzi we mu buryo butunguranye.
Bagenzi be bandi bakimara kumva urusaku rw’amasasu nk’uko umwe mu bari aho byabereye yabibwiye ikinyamakuru Nile Post, ngo batekereje ko baba batewe n’umwanzi baratabara, gusa uwagerageje kubyivangamo wese ngo yahise araswa.
Nyuma y’uko abasirikare batatu bose bari bamaze kuraswa, ngo byabaye ngombwa ko umwe mu basirikare w’intwari anyonyomba, hanyuma abasha kwambura imbunda uwarasaga.
Bivugwa ko uriya musirikare usanzwe ari uwo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo za Uganda (SFC) nyuma yo kwamburwa imbunda yasabye bagenzi be kumurasa, gusa abandi bahitamo kumuta muri yombi bamushyikiriza ubuyobozi.
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda ziri muri Somalia, Capt George William Musinguzi, yavuze ko umusirikare warashe bagenzi be ari ufite ipeti rya Caporal witwa Simon Agaba.
Yavuze ko abarashwe ari Lance Corporal Christopher Kigongo, Lance Corporal Lord Charles Mangwi na Private Charles Akatwongyera.
Capt. Musinguzi yunzemo ko iperereza ryamaze gutangira ngo hamenyekane icyatumye uriya musirikare arasa bagenzi be, gusa akavuga ko bakeka ko yaba yari afite ikibazo cyo mu mutwe kubera umunaniro.


