Umusirikare warokotse igitero cyiciwemo Gen. Kararuza n’umuryango we yahishuye byose

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka ine Brig. Gen. Athanase Kararuza wari umujyanama wa Visi Perezida wa Repubulika y’u Burundi yiciwe hamwe n’umugore ndetse n’umukobwa we, ngo ababikoze barazwi kandi bafite imyanya ikomeye muri leta.

Aya makuru yemejwe na Cpl. Dieudonne Kwizera, wari umurinzi wa Gen. Kararuza, akaba n’umwe rukumbi wabashije kurokoka iki gitero.

Cpl Kwizera bigaragara ko yacikiye intoki ebyiri biri iki gitero, akaba afite n’inkovu mu mugongo, yavuze ko abasirikare batanu yabonye babagabaho igitero, uwari ufite ipeti rikuru muri bo ni Capt. Kibinda wakoreraga muri Batayo ya Muzinda iherereye mu Ntara ya Bubanza yayoborwaga na Lt. Col. Sindaye Dismas uzwi nka Gafuni.

Cpl Kwizera mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Renaissance, yavuze ko Joseph Niyonzima uzwi ku izina rya Kazungu ari we wafashe imbunda nto ya pisitoli (pistol), arasa Gen. Kararuza utari wagapfuye.

Uyu Kazungu ni umukozi w’Urwego rw’Ubutasi rw’u Burundi (SNR), akaba avugwaho gushimuta no kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.
Mu gitondo cya tariki ya 25 Mata 2016 ni bwo Brig. Gen. Kararuza, umugore we, umwana n’umwe mu bamurindaga biciwe mu modoka ya Toyota Land Cruiser n’itsinda ry’abasirikare batari bamenyekanye.

Ni inkuru yababaje abarimo Pierre Nkurunziza wari Umukuru w’Igihugu, cyane ko bivugwa ko yari n’inshuti ye magara. Gusa kandi abaketswe barimo Kazungu na Lt. Col. Sindaye ntabwo bigeze bakurikiranwa, bakomeje imirimo yabo nk’uko bisanzwe.

Ubu buhamya bwa Cpl. Kwizera bugiye ahagaragara mu gihe Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza ko nta cyizere ufitiye ubutegetsi bushya bw’u Burundi, mu gihe abakoze ibyaha birimo ubwicanyi kuva mu 2015, batigeze bakurikiranwa, ahubwo bakomeje guhabwa imyanya ikomeye muri leta.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umusirikare warokotse igitero cyiciwemo Gen. Kararuza n’umuryango we yahishuye byose
    birababaje rwose; ubwo se nkuriya mugore aba azize ii? uriya mwana se mwumva amaraso ye muzayakira?

  2. Umusirikare warokotse igitero cyiciwemo Gen. Kararuza n’umuryango we yahishuye byose
    birababaje rwose; ubwo se nkuriya mugore aba azize ii? uriya mwana se mwumva amaraso ye muzayakira?

  3. Umusirikare warokotse igitero cyiciwemo Gen. Kararuza n’umuryango we yahishuye byose
    Nkurunziza nk’umukozi w’imana y’indundi yishe abantu benshi kdi iyo mana abenshi bahamya ko yamujyanye mu ijuru ryayo.

  4. Umusirikare warokotse igitero cyiciwemo Gen. Kararuza n’umuryango we yahishuye byose
    Nkurunziza nk’umukozi w’imana y’indundi yishe abantu benshi kdi iyo mana abenshi bahamya ko yamujyanye mu ijuru ryayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *