Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine, arasanga Abanyarwanda bakwiye kongera mu muco wabo ihame ryo kwirinda kwishyura serivisi zitangirwa ubuntu, ndetse yibutsa ko gutanga serivisi mbi, no gusiragiza umuturage ari bimwe mu byuho bya ruswa.
Ibi Umuvunyi Mukuru yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, ubwo hatangizwaga Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya Ruswa, uba buri tariki 09 Ukuboza, kizasozwa ku itariki 22 Ukuboza 2020. Uyu munsi ukaba waratangiye kwizihizwa mu 2003.
Insangayamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Twese hamwe ntawe usigaye inyuma turwanye ruswa.”
Umuvunyi Mukuru mu ijambo rye yagize ati: “Nk’uko isanganyamatsiko ibivuga, birasaba buri wese kugira uruhare rufatika mu gukumira ruswa, birasaba kandi kumva ko gukumira ruswa ari inshingano ya buri wese, ni urugamba rutoroshye ariko rushoboka, rurasaba intwaro zishingiye ku bunyangamugayo, no guhuriza hamwe kw’abatuye igihugu, tugasenyera umugozi umwe nta wusigaye inyuma, haba ari mu nzego za leta, iz’abikorera, sosiyete sivile ndetse n’abaturage.”

Yavuze ko nk’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ahora abyibutsa, kwanga ruswa bigomba kuba indangagaciro nyarwanda, aho kugirango bigerweho bisaba uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ruswa.
Ati: “Urwo rugamba rwo gukumira ruswa rero, kugirango turutsinde, hari ibyo tugomba gukora birimo gutanga serivisi nziza no guha umuturage ibyo yemererwa n’amategeko. Gutinda gutanga serivisi cyangwa guha serivisi mbi umugenerwabikorwa, biri mu byuho bya ruswa. Niyo mpamvu nsaba inzego zitandukanye kurushaho gutanga serivisi nziza, mu buryo bunoze kandi ku gihe, ntihabeho gusiragiza umuturage kugirango adatekereza ko hari icyo agomba gutanga kugirango abone serivisi.”
VIDEO YO GUTANGIZA ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA
Umuvunyi Mukuru yongeyeho ko umugenerwabikorwa cyangwa umuturage atagomba kwishyura serivisi itangirwa ubuntu.
Ati: “Ibyo nibyo abaturage tugomba kubakangurira twese dufatanyije ba nyakubahwa muri hano, mu nzego zose zaba iza leta, izigenga n’imiryango itari iya leta, kugirango umuturage yumve ko serivisi itangirwa ubuntu atagomba kuyishyura, bikajya mu muco bikaba ihame.”
Yakomeje agira ati: “Na none umuturage arasaba kugaragaza icyuho cya ruswa, akagaragaza abigwizaho imitungo babonye mu buryo butemewe, kugirango ruswa ikumirwe irwanywe hakiri kare.”

Avuga ko uru rugamba rusaba ko inzego zose harimo n’amadini n’amatorero ndetse n’Abanyarwanda bose cyangwa abatuye mu Rwanda bagira uruhare mu gukumira ruswa. Izi nzego zikaba zisabwa kugira amahame n’amabwiriza agenga imikorere yazo ya buri munsi ndetse n’amabwiriza agenga imitangire ya serivisi, buri rwego rugashyiraho uburyo bwo kwikorera isuzuma kugirango rukosore ibitagenda neza mu mitangire ya serivisi.
Ibi ngo bizashoboka ari uko umuntu wese amaze kwiyumvisha neza ububi bwa ruswa n’ingaruka zayo haba k’uyitanze, uyihawe, ku gihugu n’iterambere ryacyo. Birasaba kandi ko umuturage amenya amategeko amurengera n’uburenganzira bwe.
Ati: “Niyo mpamvu, Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije n’izindi nzego….kugirango tuzamure imyumvire yabo tugomba kubigisha amategeko n’uburenganzira bwabo, kugirango umuntu amenye ibyo yemererwa, ibyishyurwa ni ibihe? Ibitishyurwa ni ibihe? Kugirango ruswa izashobore kuranduka.
Ingamba zo kurwanya ruswa
Mu ngamba zashyizweho zigamije kurwanya ruswa, Umuvunyi mukuru yavuze ko kuri icyaha cya ruswa cyashyizwe mu byaha bidasaza, ku buryo umuntu uzajya urya ruswa azajya akurikiranwa igihe cyose cyaba icyavuba cyangwa ikizaza igihe cyose ibimenyetso bizagaragarira.
Indi ngamba ni ugukoresha ikoranabuhanga mu itangwa ry’amasoko no kwishyura mu rwego rwo kwirinda ko abantu bahura hagati yabo.
Hari kandi gushyira umuzigo w’ibimenyetso ku wakoze icyaha. Ati: “Ubundi muziko ubushinjacyaha ari bwo bushinja bukagaragaza ibimenyetso bishinja umuntu. Mu byaha bya ruswa, amategeko mashyashya n’imikorere mishya, umuntu azajya agaragaza aho yakuye umutungo we. Nadashobora kubisobanura, icyo gihe biba ari ikibazo agomba gusubiza…agomba kugaragaza ibimenyetso byerekana ko koko yabonye umutungo mu buryo bwiza.”

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, mu ijambo rye yavuze ko muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ubunyangamugayo kuri buri wese bukenewe cyane, yongera gushimangira ko ku birebana n’u Rwanda mu rwego rwo kurwanya ruswa hafashwe ingamba zikomeye kandi zigenda zivururwa bitewe n’uko ruswa nayo igenda ihindura isura.
Ati: “Birazwi ko mu Rwanda ruswa ari kirazirauko yaba iri kose ndetse n’aho yaba iri hose ntabwo yihanganirwa. Icyakora, hatabaye ubuashake bwa buri wese ndetse n’ubufatanye bwacu twese, no guhuriza hamwe imbaraga kugirango amategeko n’ingamba byashyizweho byubahirizwe, intego yacu yo kurandura ruswa ntabwo twazayigeraho.”
Minisitiri Uwizeye avuga ko ubushakashatsi bukorwa n’inzego zitandukanye zirimo Transparency International, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuri ruswa mu Rwanda, bugaragaza ko ruswa igihari muri serivisi zitandukanye kubw’iyo mpamvu buri wese akaba asabwa uruhare rufatika rwo kuyirwanya, kuko bitabaye ibyo igihugu kitazagera ku cyerekezo cyihaye.
Nubwo ku ruhando mpuzamahanga u Rwanda rudahagaze nabi mu kurwanya ruswa, minisitiri Uwizeye yavuze ko hakiri byinshi byo gukorwa kugirango ruzagere ku ntego rwiyemeje cyangwa rube igihugu kitarangwamo ruswa.
Ati: “Ruswa imunga ubukungu bw’igihugu nk’uko duhora tubivuga, aho umutungo wa rubanda wakabaye ukoreshwa mu nyungu rusange wibwa ugakoreshwa mu nyungu bwite. Akenshi uribwa ugahishwa mu bihugu by’amahanga, ukagira uruhare mu guteza imbere ibyo bihugu wahishwemo, kandi ubukungu bw’ibihugu waturutsemo bugakomeza kudindira.”
Yavuze ko raporo y’uyu mwaka y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku bucuruzi n’iterambere (United Nations Conference on Trade and Development) igaragaza ko Afurika itakaza umutungo ungana na miliyari 88,6 z’Amadolari ya Amerika ukajyanwa mu bihugu by’amahanga.
Ati: “Uyu mutungo uba ugenewe ibikorwa by’iterambere by’abaturage ba Afurika, ariko birangira uteje imbere abaturage b’aho wajyanwe guhishwa. Iki ni ikibazo gikomeye cyane Abanyafurika ndetse n’igihugu cyacu muri rusange tugomba kwitaho.”

Minisitiri Uwizeye kandi avuga ko hashingiwe kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, bigaragara ko hakiri imicungire mibi y’umutungo wa leta, imicungire iteza igihombo gishobora kuba kandi gifitanye isano na ruswa.
Akaba ari muri urwo rwego leta yashyizeho ingamba zo kugaruza umutungo wayo wibwe nubwo yemera ko kugaruza uyu mutungo kimwe no mu bindi bihugu bitandukanye bikiri ingorabahizi kuko akenshi usanga uwakoze icyaha akurikiranwa ariko umutungo ukomoka kuri icyo cyaha ukaburirwa irengero, ahanini bitewe nuko iyo mitungo igenda ihishwa hirya no hino ku bantu batandukanye no mu bihugu bitandukanye.
Ati: “Binyuze muri gahunda yayo ya NST1, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugaruza umutungo wayo wibwe byibuze ku kigero cya 90% muri 2023-2024. Kugeza ubu leta imaze kugaruza asaga miliyari 4,9 y’Amafaranga y’u Rwanda kuva iyi gahunda yatangira”.
Raporo nshya kuri ruswa yitwa ‘Corruption Perceptions Index’ isohorwa n’umuryango mpuzamahanga wo kurwanya ruswa n’akarengane irerekana ko u Rwanda rukomeje kuba ku mwanya wa kane muri Afurika rukaza imbere mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.



2 Responses
Umuturage ntagomba kwishyura serivisi itangirwa ubuntu – Umuvunyi Mukuru
Umuvunyi erega nabo bantu muhagarARANYE nabo nabaryi ba Ruswa kandi bashinzwe kuyirwanya! ndavuga RIB( JANOT RUHUNGA ndetse na Aimable ( PG) basa nkaho bakorera mubwumvikane bwoguhuza uko bayirya! nta kibazo waha Ruhunga ngo agikemure, nta kibazo waha Aimable ngo agikemure! iyo hitambitse ufite inote!
Umuturage ntagomba kwishyura serivisi itangirwa ubuntu – Umuvunyi Mukuru
Umuvunyi erega nabo bantu muhagarARANYE nabo nabaryi ba Ruswa kandi bashinzwe kuyirwanya! ndavuga RIB( JANOT RUHUNGA ndetse na Aimable ( PG) basa nkaho bakorera mubwumvikane bwoguhuza uko bayirya! nta kibazo waha Ruhunga ngo agikemure, nta kibazo waha Aimable ngo agikemure! iyo hitambitse ufite inote!