Umusore w'imyaka 30 wo muri Tanzania witwa Kefasi Mtega, yaguwe gitumo ari kwiba ibikoresho by'amashanyarazi birimo insiga n'ibindi, mu kumuhata ibibazo avuga ko yabazwa mu Cyongereza gusa bitaba ibyo bagashaka umusemuzi.
Mtega wasabaga ubuyobozi kumubaza mu Cyongereza akoresheje Igiswahili yavuze ko Icyongereza ari rwo rurimi rwamufasha gusobanura ibyabaye.
Uyu musore yafashwe yiba ibikoresho by'amashanyarazi uva ahitwa Iganjo werekeza Sumbawanga.
Mu mashusho yashyizwe hanze, ubuyobozi bwumvikana bumubaza buti " Vuga Igiswahili, nturi Umunyatanzaniya?"
Mtega arasubiza ati " Muri aka kazi kanjye nkoresha Icyongereza. Niba bishoboka mushake umusemuzi."
Inkuru ya Mtega yatangaje abantu benshi muri Tanzania bibaza icyo Mtega yari yabaye.

