Umuyobozi muri ITDP yavuze ko yabonye ibyo gutwara abantu i Kigali ari ingorabahizi

Sangiza iyi nkuru

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu ITDP (The Institute for Transportation and Development Policy) wagaragaje ko uburyo bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali bukirimo ibibazo kuko abatega imodoka rusange bazitegereza igihe kirekire.

Umuhuzabikorwa w’uyu muryango, Chris Kost avuga ko n’ubwo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyize imbaraga mu kuzamura urwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ariko hakirimo ibibazo bikomeye.

Kost ari i Kigali mu nama y’iminsi itatu yahuje Ibihugu bitandatu (u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Egypt na Ethiopia), igamije kwigira hamwe uburyo bwo kunoza imiturire ku buryo n’urwego rwo gutwara abagenzi rworoha.

Yagize ati “Ubu hashyizwemo imodoka nini zitwara abantu benshi, icyakora izo modoka ziracyari nke cyane. Ibyo bigatuma abantu bamara igihe kinini bazitegereje. zibatambukaho zuzuye.”

Yakomeje agira ati “Tugomba gushaka uburyo twanoza imitwarire y’abantu. Hagashakwa n’uburyo izo modoka zidakererezwa n’umuvundo. Ibyo byatuma abantu bagenda ku magare no mu modoka zabo bwite babireka bakajya muri izi bus zitwara abantu mu buryo bwa rusange.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyubakire n’Imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Asaba Katabarwa Emmanuel, na we ubwe yemeje ko uru rwego rwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali rukirimo ibibazo.

Yagize ati “Ni byo koko mu itwarwa ry’abantu haracyarimo ibibazo, hari ibibazo by’imodoka nkeya, harasabwa imodoka nyinshi kandi zigezweho, harasabwa imihanda yihariye y’amabisi.”

Mu Mujyi wa Kigali hamaze igihe hari ibibazo byo gutwara abagenzi kubera ubucye bw’imodoka zituma abazitega bamara umwanya munini batonze imirongo aho bategera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *