Igisirikare cya Nigeria gitangaza ko Umuyobozi w’Umutwe wa Kiyisilamu, Boko Haram, Aboubakar Shekau ashobora kumanika amaboko bitewe n’uko umutwe ayobowe usumbirijwe. Ubuyobozi bwa gisirikare butangaza ko ibi bubishingira ku kuba mu mvugo zaranze Shekau mu minsi ishize, yaragaragayemo gucika intege, ko “ ashobora kuyamanika.” Uyobora ishami ry’amakuru ya gisirikare muri Nigeria, Major General John Enenche ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa 21 Mata 2020, yatangaje ko kugeza ubu nta biganiro bari kugirana na Shekau ariko ko “Ibyo aherutse gutangaza bigaragaza ko ashobora gushyira intwaro hasi.” Uyu mujenerali ati “Iyo witegereje Shekau ubona ko agiye kumanika amaboko. Arambiwe kwihisha, birigaragaza.” Uyu muyobozi kandi yavuze ko “Ibitero byinshi by’indege mu gace ka Lafiya Dole ahitwa Durbada muri Leta ya Borno byahitanye abarwanyi b’ingenzi ba Boko Haram.” Boko Haram imerewe nabi muri iki gihe Perezida wa Chad, Idris Deby Itno, mu minsi ishize yayoboye ingabo z’igihugu cye mu gitero cyafatiwemo intwaro nyinshi z’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram. Iki gitero cyiswe ‘Operation Boma Anger’ yagabwe ku wa 02 Mata 2020, amakuru yacyo amenyekana nyuma y’iminsi ibiri kibaye. Ni igitero cyabereye hafi y’ikiyaga cya Chad. Icyo gitero cyari kigamije kwihorera nyuma y’icyo Boko Haram yagabye ku ngabo za Chad mu minsi yashize kikagwamo abasirikare 92 ba kiriya gihugu. Ibyo n’itangazamakuru kandi byavuze ko cyabohorewemo ingabo za Nigeria zari zarafashwe bugwate na Boko Haram. Ingabo za Chad zikomeje guhangana na Boko Haram mu gihe Nigeria yo idahwema kunengwa n’amahanga ko yananiwe kurandura burundu uyu mutwe. Boko Haram mu kugaraguza agati ingabo za Nigeria Umutwe wa Boko Haram cyangwa Jam?’at Ahl as-Sunnah lid-Da’wah wa’l-Jih?d wazonze Nigeria cyane mu Burasirazuba bw’amajyaruguru ya Nigeria ahitwa Maiduguri. Yashinzwe n’uwitwa Mohammed Youssuf mu 2002 n’ubwo yaje kwicwa nyuma. Uyu yasimbuwe na Aboubakar Shekau gusa byasaga nk’aho uyu mutwe witwaga rimwe na rimwe Yusifiya ucitse intege. Nigeria yariraye yiyumvira amashyi y’amahanga gusa muri Nzeri 2010 abari abarwanyi bayo 105 bari muri gereza ya Maiduguri batorokaga gereza bajyanye n’abandi baturage 600. Yagabye ibitero, ishimuta abaturage, iba umutwe w’iterabwoba karahabutaka kugeza ubwo Amerika mu 2012 yavuze ko Boko Haram ari umutwe w’iterabwoba. Muri uyu mwaka yishe abapolisi 196 mu gitero yagabye ku kigo cy’igipolisi. Umunsi umwe Shekau ati “Ingabo za Nigeria ni zeru, ntacyo mwadutwara.” Boko Haram yagarutse mu matwi y’abantu cyane ubwo mu 2014 yashimutaga abakobwa bigaga mu ishuri rya Chibok bagera kuri 276. Abaturage kandi basaga miliyoni 2.3 bavuye mu byabo.
Uretse kuba cyarafatiwemo ziriya ntwaro, cyanaguyemo abarwayi 76 ba Boko Haram, barimo umwe mukuru nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye bya hano ku mugabane wa Afurika byabitangaje.
Umuyobozi wa Boko Haram, Aboubakar Shekau


