0a4576e8-a0c0-4a8a-bd1f-da74d8b7a7b7.jpg

Umwana wa Zari na Diamond arembeye mu bitaro

Sangiza iyi nkuru

Prince Nillan Dangote, umuhungu w’Umunya-Uganda, Zari Hassan n’Umuhanzi, Diamond Platnumz, arwariye muri bimwe mu Bitaro byo muri Afurika y’Epfo bitaramenyekana.

Nillan w’imyaka itatu y’amavuko, akurikira Tiffah Dangote, imfura ya Zari na Diamond Platinumz batakibana nk’umugabo n’umugore.

Uburwayi bwe bwemejwe na nyina umubyara, binyuze mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat. Zari yavuze ko umuhungu we afite ikibazo cy’umuriro mwinshi. The Boss lady nk’undi mubyeyi wese, yavuze ko afite ikizere cy’uko “umwana we ari buze gukira vuba.”

0a4576e8-a0c0-4a8a-bd1f-da74d8b7a7b7.jpg
Nillan mu bitaro

Mu gihe Zari ahangayikishijwe n’ubuzima bw’abana be, se ubabyara Diamond Platinumz we ntacyo bimubwiye dore ko ashinjwa kutabitaho, ibintu bituma abenshi bamufata nk’umubyeyi gito.

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo Baba Lao muri iyi minsi, uretse no kubitaho kubasura muri Afurika y’epfo na byo ni ikibazo.

Mu busanzwe Diamond yitaga kubana be, gusa biza guhagarara ubwo uyu muhanzi yatandukanaga burundu na Zari mu ntangiriro za 2018.

Kuri ubu yibanira n’undi mugore we, Tanasha Donna muri Tanzania.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umwana wa Zari na Diamond arembeye mu bitaro
    Sinjya mbabazwa nibiba kubakire.kuko nabo batajya bababazwa nubene mbayeho… Gira so yiturwa indi..

  2. Umwana wa Zari na Diamond arembeye mu bitaro
    Sinjya mbabazwa nibiba kubakire.kuko nabo batajya bababazwa nubene mbayeho… Gira so yiturwa indi..

  3. Umwana wa Zari na Diamond arembeye mu bitaro
    Sinjya mbabazwa nibiba kubakire.kuko nabo batajya bababazwa nubene mbayeho… Gira so yiturwa indi..

  4. Umwana wa Zari na Diamond arembeye mu bitaro
    Sinjya mbabazwa nibiba kubakire.kuko nabo batajya bababazwa nubene mbayeho… Gira so yiturwa indi..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *