Umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu, Annet Namulondo yahiriye mu nzu arapfa mu Karere ka Bugiri mu gihe Se, Saleh Mukulu yari yagiye kureba umukino wahuzaga Ikipe ya Arsenal na Crystal Palace ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2019. Nyina wa nyakwigendera, Yudaya Namugere yabwiye The Daily Monitor ko yasize Se n’abana babo batatu mu rugo akajya kugura umunyu ku gasantere ko mu cyaro cyo hafi aho. Mukulu usanzwe uzwiho gukunda Ikipe ya Arsenal ku buryo butangaje, yahise ajya kwirebera umukino wa Arsenal,ngo asiga abana aho ngaho bari mu nzu y’ibyatsi kandi ngo mu iziko harimo umuriro. Nyina wa nyakwigendera avuga ko yagarutse agasanga inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro nk’uko byemezwa n’uyobora agace uyu muryango utuyemo, Hussein Mulondo. Ati “ Umugore yagarutse asanga inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro. Twagerageje gutabara abana babiri gusa twasanze umuto we yari yamaze gupfa.” Umuvugizi wa Polisi mu Gace ka Busoga, James Mubi yemeje ko iyi nzu yatwitswe n’umuriro wavuye mu byatsi.
Abaturage bo muri ako gace bavuze ko iyi mpanuka nanone yabaye mu gihe nta shami rya polisi ryo kuzimya umuriro riharangwa.


