Bwiza
ads

Umwanzi muri Mukoko yakubiswe nk’ingoma: Col. Rugabo wa Twirwaneho na AFC/M23

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 18 Nzeri 2026 saa 06:19
Iminota 1 yo gusoma
Umwanzi muri Mukoko yakubiswe nk’ingoma: Col. Rugabo wa Twirwaneho na AFC/M23

Ihuriro ry'ingabo z'imitwe ya AFC/M2$ na Twirwaneho zirigamba guha isomo ihuriro ry'ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa, nyuma yo kuzigabaho ibitero mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

Twirwaneho biciye muri Colonel Rugabo Fidèle, yatangaje ko izo ngabo zagabye ibitero mu gace ka Mukoko gaherereye muri Teritwari ya Fizi, gusa zikaza gukubitwa nk'ingoma.

Ati: "Umwanzi mu cyerekezo cya Mukoko yateye abaturage saa 3:00 z'urucyerera. Umwanzi akaba ari gukubitwa nk'ingoma."

Rugabo yunzemo ko ingabo za Leta ziri mu myiteguro yo kugaba ibitero mu gace ka Minembwe ziturutse mu byerekezo birimo Rugezi, Kabanju, kinyukwe, Gahwera, Gipupu, Bijombo, Rurambo; mbere yo kwamagana ibyo bitero mu izina rya Twirwaneho na M23.

Rugabo yavuze ibi mu gihe Mukoko n’utundi duce two mu misozi miremire ya Fizi bikomeje kuvugwamo ibikorwa bya gisirikare hagati y’impande zihanganye.

Ku wa Kane impande zombi zarwaniye mu gace ka Rugezi, mu mirwano yasize ingabo zirimo iza FARDC n'iz'u Burundi zisubijwe inyuma.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.