Umwarimu wa Kaminuza ya Obafemi Awolowo, Prof. Nahzeem Oluwafemi Mimiko yavuze ko yatunguwe n’imyitwarire ya Perezida Paul Kagame mu nama yahuje Foundation ya Meles Zenawi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) na Leta y’u Rwanda n’iya Ethiopia. Ni inama yari yitabiriwe na Perezida Kagame, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, Visi Perezida wa Ghana, na Donald Kaberuka wayoboye AfDB, umugore n’abana ba Zenawi ndetse n’abandi banyacyubahiro. Uyu mwarimu wa Kaminuza wigisha amasomo ya politiki avuga ko yari yatumiwe mu nama yabereye i Kigali mu 2015 akabona Perezida Kagame atandukanye n’abandi bakuru b’ibihugu mu bijyanye no gukurikirana ibiba bibera mu nama. Prof. Femi Mimiko nk’uko bakunze kumwita avuga ko yatunguwe ndetse atangazwa n’uburyo Perezida Kagame yakurikiranye ibyavugiwe mu nama byose kandi yaramaze amasaha atari macye. Ati “ (…) Inama yatangiye saa tatu za mu gitondo irangira saa mbiri z’ijoro nk’uko byari byatangajwe. Ubusanzwe mu nama nk’izi iyo inama imaze gutangira, abayobozi bakuru bahita bataha;inama igasigaramo abari gutanga ibiganiro (panelists) n’abandi bantu bashishikajwe no gukurikirana ibiganiro. Si nibaza impamvu ibintu nk’ibi bikomeza kubaho ahantu nk’aha muri Nigeria. Kigali ho byari bitandukanye, Perezida [Kagame] aratandukanye. Kuva inama yatangira kugeza isojwe Paul Kagame yari ari kumwe na twe.” Yakomeje agira ati “ Ntiyari yicaye [Kagame] aho ngaho nk’indorerezi, na we yatangaga ibitekerezo, abaza ibibazo, anagira ibyo yandika! Ng’uko uko yavuze “ Ibyo uwatangaga ikiganiro wa mbere yavuze, twarabigerageje hano mu Rwanda mu myaka ishize. Ku bw’amahirwe macye, ntitwabonye umusaruro nk’uwo wavugaga. Ese ni he twakoze nabi? Ni iki twari kuba twakoze ariko ntidukikore? Ibi bibazo bye bigaragaza ko yabaga yakurikiye ibyabaga biri kuvugwa.” Prof. Mimiko avuga ko ibyo yabonye atazigera areka kuvuga ibyo yabonye kuri Perezida Kagame. Avuga ko yagize amahirwe yo kwitabira inama nyinshi ku Isi ariko ko inama yo mu 2015 yabereye i Kigali yamubereye umwihariko. Uyu mwarimu yemeza ko ari ubwa mbere yabonye umuntu uri ku isonga mu butegetsi nka Perezida Kagame yitabira inama akayirangiza. Mimiko asanga ari yo mpamvu u Rwanda rutera imbere uko umunsi ku wundi. Avuga ko bigaragaza ubuyobozi bushoboye kandi bufite intumbero. Yagiye yigisha kuri Kaminuza zitandukanye zo muri iki gihugu kuva mu 1992 yabona impamyabumenyi y’ikirenga mu bya politiki mpuzamahanga.
Ibi ngo bitandukanye n’iby’abandi bategetsi yagiye abona, kuko ngo bo batangiza inama ubundi bagahita bigendera nk’uko Newtelegraph yo muri Nigeria ibitangaza.
Nahzeem Oluwafemi Mimiko ni umwe mu mpuguke z’igihugu cya Nigeria ku buseseguzi bwa politiki n’iby’ubukungu.


